English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon.Gertrude yavuze amagambo akomeye.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon.Gertrude  yarari mu nama nyunguranabitekerezo yo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi, yatanze ubutumwa  bukomeye bwibutsa Abanyarwa ko bakwiriye kwishimira imiyoborere bihitiyemo biciye mu nzira ya Demokarasi.

Hon.Kazarwa Gertrude uyoboye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kwishimira no gusangira imiyoborere bihitiyemo, kandi ntihagire usigara inyuma mu ikoranabuhang muri rusange.

Ati "Ndibutsa Abanyarwanda ko dukwiye kwishimira no gusangira imiyoborere twihitiyemo duharanirako buri muturage agira amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga.”

Ubusanzwe Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi wizihizwa tariki ya 15 Nzeri 2024, Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yavuze ko u Rwanda rwahisemo kuwizihiza uyu munsi kuko itariki yahuriranye n’izindi gahunda, zijyanye no kwimakaza imiyoborere, Abanyarwanda bihitiramo abayobozi, bashyiraho inzego zibabereye.

Ibiganiro byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Demukarasi, byitabiriwe n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, n’imiryango itari ya leta aho bateraniye mu cyumba cy’Umutwe w’Abadepite bungurana ibitekerezo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Demokarasi mu Rwanda.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Nyuma yuko umutwe wa Wazalendo uhawe intwaro zo kurwanya M23, watangiye gusubiranamo.

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya wikirangirire ku rwego rw’isi.

Uwaregwaga kwandagaza Perezida Museveni akoresheje urubuga rwa TikTok yabonye ubutabera.

Umutwe w’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabonetse mu musarane.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-01 10:16:38 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wInteko-Ishinga-Amategeko-Umutwe-wAbadepite-HonGertrude-yavuze-amagambo-akomeye.php