English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Paul Kagame yitabiriye igitaramo cy'abahanzi batandukanye muri BK Arena

Mu ijoro ryakeye Perezida wa Repuburika Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bitabiriye igitaromo cyabereye muri Bk Arena cya 'Move Africa' umuraperi kendric Lamar ari mu baririmbye muri icyo gitaramo.

Perezida Kagame yabanje gusuhuza abitabiriye icyo gitaramo yishimira ko ubwo ari uburyo bwiza bwo gusoza umwaka bari mu byishimo. yavuze ko u Rwanda ruzajya rwakira ibikorwa by'umuryango Grobal Citizen binyuze mu bitaramo bya 'Move Africa'.

Ibi bitaramo bya Move Africa buri mwaka bizajya bibera mu Rwanda k'ubufatanye n'ikigo pgLang cya Kendric Lamar ndetse n'urwego rw'igihugu rwiterambere RDB.

Perezida Kagame yatuye ibibi bitaramo abajyanama b'ubuzima kubera uruhare bagira mu mibereho myiza y'Abanyarwanda.

Ibi bitaro bizakorerwa mu Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu kugeza mu 2028,abitabiriye iki gitaramo Perezida Puaul Kagame yabifuruje noheri nziza n'umwaka mushya muhire wa 2024.

Abandi bahanzi basusurukije abitabiriye iki gitaramo barimo umuhanzi wo muri Tanzania ,Zuchu,Bruce Melodie ,Ariel Wayz ndetse n'umubyinnyi w'Umunyarwanda witwa Sherrie Silver.

Yanditswe na Elysee Niyonsenga



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Namibia

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Perezida Kagame mu biganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutegetsi bwa Amerika



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-07 07:24:09 CAT
Yasuwe: 396


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Paul-Kagame-yitabiriye-igitaramo-cyabahanzi-batandukanye-muri-BK-Arena.php