English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yakiye Alice Wairimu umwe mu bayobzi bakuru b'umuryango w'Abibumbye 

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nyakanga, Perezida Paul Kagame yakiriye Alice Wairimu Nderitu usanzwe ari mu bayobozi bakuru b’Umuryango w’Abibumbye (Under-secretary-general) ndetse akanaba Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango mu bijyanye no kurwanya Jenoside.

Ibiro bya Perezida Village Urugwiro byatangaje ko Ibiganiro byabo byibanze ku kazi k’Ibiro bya Wairimu mu bijyanye no gukumira Jenoside by’umwihariko ihakana rya Jenoside n’imvugo zibiba urwango mu karere no hirya no hino.

Ni ibiganiro kandi byari binarimo Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen. (Rtd) James Kabarebe.

Alice Wairimu Nderitu agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agendereye igihugu kandi mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara imvugo ibiba urwango ku baturage b’iki gihugu bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Izi mvugo n’ihohoterwa aba baturage bakorerwa bikomeje gutera impungenge ko bishobora kubyara Jenoside cyane ko abababikora bashyigikiwe na Leta ya RDC.



Izindi nkuru wasoma

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Afioga Fiamē Naomi Mata’afa wa Samoa

Uwahoze ari visi Perezida wa Kenya Gachagua yatangaje ko Guverinoma ya Ruto yagerageje ku muroga.

Perezida wa Gasogi United KNC, yabonye abo abyegekaho nyuma yo gutsindwa na APR FC 1-0.

Abayobozi bakuru ba Hezbollah bakomeje kwicwa urusorongo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-23 06:40:00 CAT
Yasuwe: 96


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yakiye-Alice-Wairimu-umwe-mu-bayobzi-bakuru-bumuryango-wAbibumbye-.php