English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yageze i Addis Abeba mu nama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu ba AU.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, aho yitabiriye inama isanzwe ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bole, Perezida Kagame yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi riyobowe na Minisitiri w’Ubukerarugendo wa Ethiopia, Selamawit Kassa.

Muri iyi nama, Perezida João Lourenço wa Angola ateganya gushyikirizwa ubuyobozi bukuru bwa AU, umwanya wari usanzwe ufitwe na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania.

Hari kandi amatora ya Perezida wa Komisiyo ya AU, aho hitezwe ko hatorwa uzasimbura Moussa Faki Mahamat wo muri Chad, wari umaze imyaka umunani ayobora iyi komisiyo kuva muri Werurwe 2017. Mu bakandida bahatanira uyu mwanya harimo Raila Odinga wo muri Kenya, Mahmoud Ali Youssouf wo muri Djibouti na Richard Randriamandrato wo muri Madagascar.

Ingingo z’ingenzi zizigwa muri iyi nama

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaganira ku ngingo zikomeye zirebana n’iterambere n’umutekano wa Afurika. Mu by’ingenzi bizigwaho harimo:

·         Imbogamizi z’umutekano ku mugabane, cyane cyane ibibazo by’umutekano mucye muri Sahel, Afurika yo Hagati n’iy’Iburasirazuba.

·         Ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe rikomeje kugira ingaruka ku bukungu n’ubuzima bw’abaturage ba Afurika.

·         Ikibazo cy’ingaruka z’ubucakara kuri Afurika, aho ibihugu bizaganira ku buryo ibihugu byahoze bikoloniza Afurika byatanga indishyi nk’uburyo bwo gukosora amateka.

Iyi nama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba AU ni ingenzi mu gufata ibyemezo bikomeye bigamije iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Thérèse Kayikwamba yasuye Perezida Ndayishimiye

EAC/SADC Joint Summit: Solution To DRC Conflict Should Address Concerns of All Parties- Kagame

Perezida Ndayishimiye yababajwe bikomeye n’ibyo Gen (Rtd) Kabarebe yamuvuzeho

Dore imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC

Perezida Kagame yeretse Tshisekedi ingingo nshya yarangiza intambara ya Congo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-14 14:12:36 CAT
Yasuwe: 107


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yageze-i-Addis-Abeba-mu-nama-ya-38-yAbakuru-bIbihugu-ba-AU.php