Pasiteri wo mu itorero rya Angilikani wishe atwitse umugore we yakatiwe gufungwa imyaka 12.
Pasiteri wo mu itorero rya Angilikani muri Uganda witwa David Ssekibaala yakatiwe gufungwa imyaka 12 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we.
Urukiko rukuru rwa Luweero muri Uganda, rwakatiye David Ssekibaala igihano cyo gufungwa imyaka 12 muri gereza, azira icyaha cyo kwica umugore we Deborah Ssekibaala.
Tariki 11 Ukuboza 2024David Ssekibaala yaburanye yemera icyaha, ndetse asaba umuryango we imbabazi, na sosiyete yose.
Mu gihe cyo gusoma urubanza, Umucamanza Henrietta Wolayo yavuze ko yakatiwe gufungwa imyaka 12 muri gereza, kubera ko yaburanye yemera icyaha kandi agaragaza ko abyicuza.
Umurambo we wasanzwe mu rugo rwabo ahitwa Kavule muri Luweero, usangwa muri kimwe mu byumba by’inzu babagamo, ufite ibikomere bigaragara ko watwitswe.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyatangaje ko ku ntangiriro, David Ssekibaala yavugaga ko umugore we yaturikanywe n’igisasu kikaba ari cyo cyamwishe, ariko nyuma ahindura imvugo atangira kuvuga ko uwo mugore we yitwikishije peteroli. Polisi ikihagera ije gukora iperereza, yasanze muri iyo nzu harimo amaraso na peteroli.
Ikindi kandi polisi yatangaje ko bigaragara ko yishwe anizwe mu ijosi kugeza umwuka uheze. Nyuma umurambo utwikishwa peteroli ariko ntiwashya ngo ushire,bigaragara ko byakozwe mu rwego rwo gushaka guhisha ibimenyetso.
Raporo yo kwa muganga yagaragaje ko umurambo wa Deborah wari watwitswe nyuma y’uko apfuye kuko byagaraye ko atishwe n’uwo muriro. Ikindi ngo ni uko amagufa ye y’ijosi yari yavunitse, bigaragara ko yishwe anizwe nyuma umurambo ugatwikwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show