Nyamasheke: Bahangayikijijwe n’ikibazo cy’imbwa zikomeje kubarira amatungo.
Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Cyato, Akagari ka Murambi,Umudugudu wa Mutiti, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imbwa z’inyagasozi ziza zikabarira amatungo,zikaba zishobora no kuzadukira abana babo.
Ibi byatangajwe nyuma yuko amahene abiri ya Urayeneza Jean wo mu murenge wa Cyato ari mu gihirahiro cyo kubura amatungo ye bikekwa ko yariwe n’imbwa ziva muri Pariki ya Nyungwe.
Izi hene zariwe ubwo imvura nyinshi yagwaga, Urayeneza yajya kuzireba imvura ihise agasanga imbwa z’inyagasozi zimaze kuzishishimuraho bimwe mu bice zabyo.
Bamwe mu baturiye uyu murenge bavuga ko izo mbwa zituruka muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuko iyo bazirukankanye ari ho zigana zikihishayo, hashira umwanya muto cyngwa imvura yaba ihise zikagaruka zikabarira amatungo. Bakaba basaba ubuyobozi ko hagira igikorwa mu maguru mashya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yemeje aya makuru avuga ko izi mbwa atari ubwa mbere zirya amatungo y’abaturage.
Ati “Ubundi ntibyemewe kuragira cyangwa kuzirika amatungo ku gasozi. Ariko nk’izo hene niba binakozwe nyira zo abe aziri iruhande cyangwa azicungire hafi, nabona imvura ikubye azicyure kuko nubwo zitanaribwa n’izo mbwa zanibwa n’abajura cyangwa izindi nyamaswa zikazirya.”
Akomeza avuga ko hagiye kurebwa icyakorwa mu maguru mashya kugira ngo izo mbwa zireke kubangamira abaturage hato zitazadukira n’abaturage.
Harindintwali Jean Paul, yasabye abaturage gutabara mugenzi wabo wahuye n’icyo kibazo, ndetse aboroye bakaba banamushumbusha kubona icyororo.
Izi hene uko ari ebyiri zahise zihambwa mu rwego rwo kwirinda ko hagira urya inyama zazo akaba yahakura indwara ishobora guturuka kuri izo mbwa.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show