English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke: Bahangayikijijwe n’ikibazo cy’imbwa zikomeje kubarira amatungo.

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Cyato, Akagari ka Murambi,Umudugudu wa Mutiti, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imbwa z’inyagasozi ziza zikabarira amatungo,zikaba zishobora no kuzadukira abana babo.

Ibi byatangajwe nyuma yuko amahene abiri ya Urayeneza Jean wo mu murenge wa Cyato ari mu gihirahiro cyo kubura amatungo ye bikekwa ko yariwe n’imbwa ziva muri Pariki ya Nyungwe.

Izi hene zariwe ubwo imvura nyinshi yagwaga, Urayeneza yajya kuzireba imvura ihise agasanga imbwa z’inyagasozi zimaze kuzishishimuraho bimwe mu bice zabyo.

Bamwe mu baturiye uyu murenge bavuga ko izo mbwa zituruka muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuko iyo bazirukankanye ari ho zigana zikihishayo, hashira umwanya muto cyngwa imvura yaba ihise zikagaruka zikabarira amatungo. Bakaba basaba ubuyobozi ko hagira igikorwa mu maguru mashya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yemeje aya makuru  avuga ko izi mbwa atari ubwa mbere zirya amatungo y’abaturage.

Ati “Ubundi ntibyemewe kuragira cyangwa kuzirika amatungo ku gasozi. Ariko nk’izo hene niba binakozwe nyira zo abe aziri iruhande cyangwa azicungire hafi, nabona imvura ikubye azicyure kuko nubwo zitanaribwa n’izo  mbwa zanibwa n’abajura cyangwa izindi nyamaswa zikazirya.”

Akomeza avuga ko hagiye kurebwa icyakorwa mu maguru mashya kugira ngo izo mbwa zireke kubangamira abaturage hato zitazadukira n’abaturage.

Harindintwali Jean Paul, yasabye abaturage gutabara mugenzi wabo wahuye n’icyo kibazo, ndetse aboroye bakaba banamushumbusha kubona icyororo.

Izi hene uko ari ebyiri zahise zihambwa  mu rwego rwo kwirinda ko hagira urya inyama zazo akaba yahakura indwara ishobora guturuka kuri izo mbwa.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Isambaza ziraribwa n’umwana ufite nyina.

Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’imyaka 4 y’amavuko.

Nyamasheke: Umurambo wasazwe mu ishyamba ntiharamenyekana icyamwishe.

Nyamasheke: Bahangayikijijwe n’ikibazo cy’imbwa zikomeje kubarira amatungo.

Nyamasheke: Inkuba yisasiye umuturage.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-10 09:08:05 CAT
Yasuwe: 58


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyamasheke-Bahangayikijijwe-nikibazo-cyimbwa-zikomeje-kubarira-amatungo.php