Yashizweho na Chief Editor
Hakizimana Bahati Jean Bosco ukoresha amazina y’ubuhanzi nka Pastor Bahati
ukomoka mu karere ka Nyabihu witandukanyije
n’umutwe wa FDLR yakoze igitaramo cy’amateka
anashimira ingabo z’u Rwanda RDF n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange.
Umuhanzi Pastor Bahati yemeza ko iki gitaramo yagiteguye agamije
kwizihiza imyaka 8 amaze avuye mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo,aho yari mu mutwe wa FDLR yamazemo imyaka 18.
Pastor Bahati usengera mu itorero rya ADEPR Paruwasi Gasiza mu karere ka
Nyabihu ari naho yakoreye iki giterane nyuma yo kuririmbira abakunzi be n’abakirisito
muri rusange ashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu n’ingabo za RDF.
Agira ati:”twateguye iki gitaramo ku izina rya NDI
UMUNYARWANDA,ikigamijwe ni ukwizihiza imyaka 8 maze ngarutse mu gihugu
nkongerangahabwa amahirwe yo kuba umunynarwanda,byaramfashije kuko byankuye mu
buzima bubi,kuri ubu meze neza kandi ndishimye cyane.”
Akomeza agira ati:”ndishimira ibikorwa maze kugeraho ku mahirwe nagiye
mpabwa n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu,muri iyi myaka naracuruje,nsonerwa imisoro
mu gihe cy’imyaka 2 yose,nishyuriwe mituweri n’ibindi.”
Bimwe mubyo avuga yishimira amaze kugeraho abikesha ubuyobozi bwiza no
gukora harimo inzu yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 30,ubucuruzi bw’imikati
n’ibindi bitandukanye kandi ngo abayeho neza.
Umushumba w’itorero ADEPR paruwasi Gasiza Rev.Past Rwamakambiza Jean Claude
ashima umuhate wa Bahati akemeza ko bazakomeza nabo kumushigikira mu bikorwa
bye.
Agira ati:”ndashimira Bahati ku kuba yarafashe umwanzuro wo kugaruka mu
rwamubyayi hari nubwo iyo agumayo aba yarahasize ubuzima ariko ubu ameze neza
hari n’ibyo yishimira amaze kugeraho abikesha ubuyobozi bwiza no kuba yarakuye
amaboko mu mufuka agakora,hari byinshi byo kwishimira kandi natwe tuzakomeza
kumushigikira.”
Rev.Past Rwamakambiza Jean Claude ahimbaza Imana
Komezusenge Aphrodis bakunze kwita Byosebirashoboka Aphrodis ni umwe mu
bahanzi bifatanyije na Past Bahati nawe abinyujije mu ndirimbo ze zo kuramya no
guhimbaza yafashije uyu muhanzi gushimira Imana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show