English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nigeria: Itsinda rya P-Square ryatangaje ko rigiye gushyira umizingo hanze

Itsinda rya P-Square ryabiciye bigacika haba iwabo muri Nigeria, Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, ryatangaje ko rigiye gushyira hanze umuzingo wa mbere w’indirimbo kuva ryasubirana.

Peter Okoye wamenyekanye nka Mr. P, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yatangaje ko bagombye kuba uyu muzingo barawushyize ahagaragara mu mwaka ushize wa 2022, gusa baje kubireka kuko babonye kubanza gukora ibitaramo bitandukanye bahura n’abakunzi babo ari cyo cy’ingenzi.

Aboneraho gutangaza ko bazashyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo bahuriyeho muri uyu wa 2023 nyuma yo kongera kwishyira hamwe.

P-Square ni rimwe mu matsinda yo muri Afurika yamenyekanye cyane, biturutse ku ndirimbo nyinshi bakoze zigakundwa nka ‘Beautiful onyinye’ bakoranye na Rick Ross, ‘Personally’ ndetse n’izindi.

Aba bavandimwe b’impanga batandukanye mu mwaka wa 2017 buri wese atangira gukora umuziki ku giti cye, byatumye ibyinshi mu bihembo begukanaga nk’itsinda bihagarara.

Mu mwaka wa 2021, aba bavandimwe bariyunze bagaruka nk’itsinda, babyitangariza ku mugaragaro mu mpera z’umwaka wa 2021 mu gitaramo bakoze bagasaba imbabazi abafana.

Mu mwaka ushize wa 2022, P-Square yasohoye indirimbo ebyiri, harimo iyitwa ‘Jaiye’ na ‘Find Somebody’, bagiye banaziririmba mu bitaramo bitandukanye bakoze bazenguruka ibihugu bitandukanye.

yanditswe na Bwiza Divine

 



Izindi nkuru wasoma

The Ben yasabye imbabazi Mama we nyuma yo gushyira hanze inda y’imvunsti.

Jacky wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera gushyira hanze amafoto yambaye ubusa yafunzwe.

Mu mukino w’amahane menshi: APR FC yabashije gutsinda AS Kigali nyuma y’imyaka 6 itayitsinda.

Rayon Sports yihanije Vision FC iyitsinda ibitego 3-0 ikomeza kwicara ku ntebe isumba izindi.

Amakuru mashya: Ibiciro byo kumukino wa Derby uzahuza Rayon Sports na APR FC byagiye hanze.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-04 15:52:59 CAT
Yasuwe: 276


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nigeria-Itsinda-rya-PSquare-ryatangaje-ko-rigiye-gushyira-umizingo-hanze.php