Ndumva ijuru ryahumuye!: Uko Mariya Madale yaguye mu rugendo rwerekeza i Kibeho
Mu gihe imbaga y’abakirisitu yitegura kwizihiza umunsi w’impuhwe z’Imana i Kibeho ku wa 10 Gicurasi 2025, inkuru y’inshamugongo yakomeje gucicikana mu mitima ya benshi aho umukecuru Mariya Madalena Mukarugaba, wamamaye nk’umubyinnyi w’udushya mu gihe cya misa, yitabye Imana mu buryo butunguranye ubwo yari mu rugendo rw’ukwemera n’urukundo.
Madalena, w’imyaka 73, yari atuye mu Murenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro. Yari umupfakazi wamenyekanye cyane mu bakunda gusengera i Kibeho n’i Ruhango kubera uburyo yabyinaga nk’intore, aca umugara imbere ya Alitari, mu gihe cya misa. Nubwo hari abamubonaga nk’utesha abandi umutwe, we yabyinaga abyitangiye nk’impano yeguriye Imana.
Umuhungu we wa kane, Jean Baptiste Bizimana, yatangaje ko nyina atari yaravutse ari “umurindimuka w’amasengesho.” Ngo yigeze kuba imbata y’inzoga n’itabi, ariko mu myaka 22 ishize, yahindutse burundu. Yafashe icyemezo cyo kureka byose, atangira kwitangira Imana, agenda n’amaguru i Kibeho n’i Ruhango, akabyinira imbere y’Imana ataryarya.
Yagiraga ati: “Ko nabyiniraga abantu mu bukwe, ni gute ntabyinira Imana yanjye?”
Ubutumwa bwa nyuma yatanze
Mbere gato y’uko apfa, Madalena yahamagaye umuhungu we amubwira ko aho yari araye bamwakiriye neza, anavuga amagambo yahise amugumamo nk’inkuru y’icyo yari agiye guhura nacyo: “Ndumva ijuru ryahumuye!”
Yari kumwe n’abandi bantu batanu ubwo bageraga ku mugezi wa Mbirurume, uzwiho kugira amazi menshi iyo imvura iguye. Mu rwego rwo kubanza kureba niba bawambuka, Madalena yawinjiyemo mbere, maze amazi aramutwara. Abaturage baje gutabara, basanga yamaze gushiramo umwuka, ariko igitangaje ni uko yari agifashe ishapule ye mu ntoki n’urugori rwe akirwambaye.
Intore y’Imana yahindutse icyambu cy’amahoro
Abakorera hafi y’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho bavuga ko igihe cyose babonaga Madalena, bahitaga bamenya ko hari gahunda y’ingenzi igiye kuhakorerwa. Umwe muri bo yagize ati: “Iyo namubonaga nahitaga menya ko i Kibeho hagiye kuba ubwitabire bwinshi. Sinzi niba yabikuraga kuri Radio Maria cyangwa yari afite uburyo bwe bwo kubibona.”
Madalena ntiyari umukene nk’uko bamwe babikekaga. Yakoraga ubuhinzi, yeza ibitoki n’ibishyimbo, agaha abana be, cyane cyane Bizimana bavuga ko bari bafitanye isano yihariye.
Icyamuhamye ni ugukunda Imana atizigamye, no kuyibyinira nk’uko yabyiniraga isi
Mu gihe abandi bajya mu rugendo rw’ukwemera bafite ibikapu n’inkweto za rutura, Madalena yajyanaga umugara, ishapule, n’umutima wuzuye umunezero. Yaguye ari mu nzira y’urukundo n’ukwemera, ari kugana aho imitima y’abemera iba yegera ijuru.
Ubuzima bwe bwabaye igitabo gifunguye cy’ubuhamya n’uguhinduka nyakuri, kandi urupfu rwe rusigira benshi isomo rikomeye harimo gukunda Imana n’umutima wose, kandi ukayihesha icyubahiro mu byo wahawe byose, nubwo byaba ari umubyino.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show