Nari i Libreville, si i Washington! – Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje amakuru ya TV5 Monde
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko yatunguwe n’amakuru yasohowe na TV5 Monde avuga ko yari i Washington DC ku itariki ya 2 Gicurasi 2025, mu biganiro ku mbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro hamwe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Therese Kayikwamba.
Abinyujije kuri konti ye ya X (yahoze ari Twitter), Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Natangajwe no kumenya ko njye na mugenzi wanjye wo muri Congo twari i Washington ku itariki ya 2 Gicurasi kugira ngo tuganire ku mbanzirizamushinga y’amahoro, mu gihe nta n’umwe muri twe wari uhari.”
Yongeyeho ko kuri iyo tariki nyirizina, ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi, bombi ndetse n’Umujyanama wihariye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Massad Boulos, bari i Libreville muri Gabon, aho bitabiriye umuhango wo kurahiza Perezida mushya Brice Clotaire Oligui Nguema, wasoje neza inzibacyuho yari imaze amezi 19.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko kugeza ubu nta mbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro irimo kuganirwaho hagati y’impande bireba, kuko “imisanzu y’impande zose itarashyirwa hamwe.”
Aya makuru aje mu gihe hari igitutu ku bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, basabwa gushyira imbaraga mu gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaba ibitero no guhungabanya umutekano w’abasivile.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show