English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Rwatubyaye Abdul yagaragaye muri Rayon Sports.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ukina muri Shampiyona ya Macedonia Rwatubyaye Abdul yakoze imyitozo muri Rayon Sports.

Kuru uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, myugariro Rwatubyaye Abdul yagaragaye mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports akorana n’abandi aho iyi kipe isanzwe ikorera mu Nzove.

Ni imyitozo uyu myugariro yakoze nyuma y’iminsi amaze hano mu Rwanda mu biruhuko kuko Shampiyona ya Macedonia yitwa Macedonian First Football League yabaye ihagaze ndetse izasubukurwa tariki 8 Gashyantare 2025.

Ikipe Rwatubyaye Abdul akinamo yitwa AP Brera Strumica. Iyi kipe yayerekejemo mu minsi ishize nyuma yo gutandukana na FC Shkupi yerekejemo avuye mu ikipe ya Rayon Sports umwaka wa 2024.

Kugeza ubu nta nkuru n’imwe ivuga ko Rwatubyaye Abdul yaba agiye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports nubwo mu mwaka wa 2018, yari muri iyi kipe itozwa na Robertihno urimo no kuyitoza muri iyi minsi.

AP Brera Strumica ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia, iri ku mwanya wa 8 n’amanota 19 mu mikino 18 iyi kipe imaze gukina muri Macedonian First Football League.

Rwatubyaye Abdul yakinnye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Isonga, APR FC ndetse na Rayon Sports. Mu makipe yakiniye hanze y’u Rwanda arimo FC Shkupi, Colorado Rapids, Swope Park Rangers, Sporting Cansas City ndetse na AP Brera Strumica arimo kugeza ubu.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Amasasu akomeje kugwa ku butaka bw’u Rwanda, Abanyeshuri basabwa gutaha.

Kiyovu Sports mu marembera? Imiyoborere mibi n’imyenda bishingiye ku gusenyuka k w’ikipe.

Perezida Ruto mu guhuza Kagame na Tshisekedi: Inzira nshya yo kugarura amahoro muri DRC.

Imirwano ikaze muri Goma ihungabanyije umutekano w’umupaka w’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ihangayikishijwe n’ibyo mu burasirazuba bwa DRC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-25 10:51:30 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Myugariro-wikipe-yigihugu-yu-Rwanda-Amavubi-Rwatubyaye-Abdul-yagaragaye-muri-Rayon-Sports.php