Yves Iyaremye . 2020-12-21 12:00:04
Umubare w’abakomeje kwibasirwa n’icyorezo cya COVD-19 ukomeje kwiyongera byagera mu makipe yo mu Rwanda rugatsa rutanzitse kuri ubu noneho amakuru akomeje gucicikana nuko mu bipimo biheruka gufatwa abakinnyi n’abakozi ba Musanze FC byagaragaje ko 10 muri bo banduye COVID-19.
Musanze FC yapimishije abakozi bayo bose mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cya Minisiteri ya Siporo yategetse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gupimisha amakipe yose.
Nyuma yo kugaragarizwa na FERWAFA ko yishyuriwe miliyoni 1.69 Frw yo gupimisha abakozi 36, Musanze FC yabishyize mu bikorwa ku wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020.
Mu bisubizo by’ibipimo byafashwe abo bose byagaragaje ko 10 muri bo banduye COVID-19. Ubuyobozi bwayo buteganya kongera gupimisha abakozi basigaye kuko bari bagumanye n’abayisanganywe.
Musanze FC yari isanzwe mu makipe umunani aherutse gutangazwa na Minisiteri ya Siporo ko yabonetsemo COVID-19 mu mezi abiri ashize, mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo guhagarika Shampiyona.
Mu nshuro eshatu za mbere iyi kipe icumbitse ku Nganzo mu Murenge wa Cyuve, yapimishijemo abakozi bayo, hari habonetsemo umukinnyi umwe urwaye COVID-19.
Andi makipe yo mu Rwanda yagarayemo iki cyorezo ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Marines FC, Amagaju FC, Rutsiro FC na Alpha FC.
Kuri ubu, amakipe menshi yo mu Cyiciro cya Mbere yamaze kurekura abakinnyi bayo basubira mu miryango yabo nyuma yo kubapimisha.
FERWAFA iherutse gutumira abayobozi b’amakipe mu nama izaba ku wa Kane, izagaruka ku isubikwa rya Shampiyona no kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo yongere gukomorerwa.
Akarere ka Musanze kari mu duce twibasiwe kurusha utundi mu Rwanda muri iyi minsi, aho Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko gafite ubwandu buri hejuru cyane ugereranyije na 13% by’abantu bose banduye kuko ariho ubwandu bwaturutse.
Mu ngamba zihariye zafatiwe Umujyi wa Musanze mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 14 Ukuboza 2020 harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo mu gihe ahandi zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro, harimo kandi ko inama zibujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu uhereye ku itariki ya 15 Ukuboza 2020.
Izi ngamba zigena kandi ko muri uyu Mujyi imihango yo gushyingura itagomba kurenza abantu 30 mu gihe mu bindi bice by’igihugu ari 50.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show