English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Makuza Peace Plaza yahiye hangirika ibifite agaciro gasaga miriyoni 190Frw

Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro, ryatangaje ko ubwo inzu izwi nka Makuza Peaca Plaza yashyaga hangiritse ibifite agaciro ka miliyoni hafi 200 z'amafaranga y'u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko habarurwa ibyangijwe n’iyo nkongi ,  bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 198. Polisi ivuga ko icyakora inyubako ubwayo yari ifite ubwishingizi ariko ibicuruzwa byo ntayo byari bifite nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga.

ACP Rutikanga avuga ko icyateye iyi nkongi ngo byaturutse kuri ‘Circuit electric’ yatumye ibyumba byo hasi bifatwa. Ati “Ibyangijwe n’inkongi n’ibicuruzwa by’abantu batanu bakorera muri iyi nyubako ariko harimo abakoreraga hamwe”.

Amakuru avuga ko mu byangijwe n’inkongi birimo ibintu byifashishwa mu gufunika ibitanda, igitambaro byo kudodamo imyenda, amarido, Telefone, Mudasobwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga.

Polisi ivuga ko kugeza ubu nta wahakomerekeye cyangwa ngo ahatakarize ubuzima. Yaboneyeho kugira inama abacuruzi gufata ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo kuko impanuka ntiteguza.

Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kae tariki 04 Nyakanga 2024.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda na Koreya basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari 1$

Makuza Peace Plaza yahiye hangirika ibifite agaciro gasaga miriyoni 190Frw

DRC irasaba ubufatanye bw'Akarere mu guhagarika igurishwa ry'amabuye y'agaciro

Abantu basaga Miriyoni 7.5 ku isi barwaye igituntu

Kamonyi:Batanu bapfiriye mu kirombe cy'amabuye y'agaciro



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-04 15:45:00 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mukuza-Peace-Plaza-yahiye-hangirika-ibifite-agaciro-gasaga-miriyoni-190Frw.php