English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu basaga Miriyoni 7.5 ku isi barwaye igituntu

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu ubusanzwe wizihizwa ku tariki ya 24 Werurwe buri mwaka. Kwizihiza uyu munsi ni igikorwa kigamije kuzamura ubukanguramba bugamije kwirinda iyi ndwara mu baturage, kubashishikariza kuyisuzumisha no kuyivuza hakiri kare.

Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Rubavu aho wari ufite Insanganyamatsiko  igira iti “Dufatanye turandure igituntu”. Kwizihiza uyu munsi kandi ni igikorwa cyo guhuza imbaraga z’abari muri gahunda zo kurwanya igituntu gukomeza ubufatanye kugira ngo intego yo kurandura iyi ndwara igerweho.

Igituntu ni indwara yandura ikaba imwe mu ndwara 10 za mbere  zihitana ubuzima bwa benshi ku isi ikaza ku mwanya wa mbere mu guhitana abantu benshi ubwayo yonyine.

Mu kwizihiza uyu munsi  Dr Albert Tuyishime ushinzwe Ishami ryo Gukumira no Kurinda indwara mu Kigo cy'Igihugu cyita ku buzima, RBC, yavuze ko kugira ngo iyi ndwara y'Igituntu ibashe kurandurwa hakenewe kubanza kumenyekana abarwayi bahari, hakigishwa abaturage ko mu gihe babona ufite ikimenyetso bajya bamugeza kwa muganga akabasha kwitabwaho.

Dr Tuyishime avuga ko kandi bakenewe gukomeza kwifashisha abajyanama b'ubuzima mu bukangurambaga no kugaragaza ababa bafite ikimenyetso by'iyi ndwara.

Yagize ati: "Icya mbere ni ukumenya abarwayi dufite, tukabamenyera ku gihe, twabiganiriyeho hano, mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abantu ko mu gihe babonye uwagaragaza ibimenyetso bahita bamugeza kwa muganga.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya igituntu, abaturage bo mu karere ka Rubavu n'Abaturarwanda muri rusange basabwe kumva inama bagirwa kugira ngo bakumire igituntu.

Yakomeje avuga ko kumenya abarwayi b'iyi ndwara bituma bitabwaho bikagabanya amahirwe yabo yo kuba bapfa , yibutsa ko imiti ifatwa mu byiciro bibiri kimwe kimara amezi abiri ikindi kikamara amezi 4 byose hamwe bikagira amezi 6.

Dr Albert Tuyishime, yemeje ko hari ibyiciro bitaho cyane bitewe n'ibyo ababirimo bakora cyangwa imibereho yabo. Yavuze nk'abafungiwe muri Gereza, abakora mu bucukuzi n'abandi kuko ngo bo bamara igihe kitari gito bari ahantu bafungiwe badasohora umwuka neza.

Kugeza ubu u Rwanda nicyo gihugu gifite umubare uri hasi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, kuko Ubwandu bw’indwara y’igituntu bwagabanyutse buva ku barwayi 96 ku bantu 100,000 mu 2000 ,bugera ku barwayi 56 ku bantu 100,000 mu 2022 ibi bigaragazwa na Raporo mpuzamahanga ku ndwara y’igituntu (Global TB Report 2023).

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyagaragajeko Umubare w’abarwayi bapimwe bagasanganwa igituntu mu mwaka w’ingengo wa 2022-2023 ni abarwayi 9,417 barimo 90 basanganwe igituntu cy’igikatu.

Gusuzuma igituntu no guhamya ibimenyetso byacyo byarushijeho gukorwa neza kuva kuri 69% mu 2021-2022 bigera kuri 91% mu 2022-2023;

Abajyanama b’Ubuzima bagize uruhare rungana na 33.4% mu kurwanya igituntu bageza abarwayi bacyo mu mavuriro kugira ngo basuzumwe banavurwe;

Abagera kuri 86.7% bavuwe igituntu barakira abagera kuri 95% bari baragize ubudahangarwa ku miti nabo baravuwe barakira.

Kuva mu  Gushyingo, 2019 kugeza mu Kuboza 2023 abafite virusi itera Sida 220,668 bahawe ubuvuzi bubarinda igituntu ni ukuvuga nibura abagera kuri 93.4% y’abasanzwe bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida.

Guhera mu mpera z’umwaka wa 2021 hashyizweho gahunda yo guha imiti irinda kwandura igituntu abo mu miryango yagaragayemo abarwayi. Iyi miti ikaba ihabwa abafite nibura imyaka 5 kuzamura.. 

Gusa nubwo u Rwanda rugeze kure rurandura iyi ndwara y’igituntu haracyari imbogamizi yuko abaturage baba badafite amakuru ahagije kuri iyi ndwara,uko yandura n’uko ishobora gukwirakwira.

Agakoko ka ‘TB bacillus’ gatera igituntu kavumbuwe na  Dr. Robert Koch mu 1882.

Muri Raporo yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima  OMS mu mwaka wa 2023 yerekana ko mu mwaka wa 2022 abagera kuri Miliyoni 7.5 bagannye amavuriro kwivuza igituntu hanyuma abagera kuri miliyoni 1.3 muri bo cyarabahitanye. Muri abo bitabye Imana, abagera ku bihumbi 167 bari barwaye igituntu ariko banafite virusi itera Sida. Iyi raporo kandi yerekanye ko muri uwo mwaka wa 2022, ku isi yose abagera kuri miliyoni 10.6 banduye igituntu.Ni ukuvuga abagabo miliyon 5.8, abagore miliyoni 3.5 n’abana miliyoni 1.3.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 78 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’impanuka y’ubwato.

Virusi ya Marburg imaze guhitana abantu 11 mu Rwanda.

Mu Rwanda abantu icumi bamaze gupfa bazize virusi ya Marburg.

Mu Rwanda abantu 9 nibo bamaze guhitanwa na Marburg.

MINISANTE imaze kwemeza ko abantu 6 bishwe na virusi ya Marburg.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-22 06:28:18 CAT
Yasuwe: 214


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-basaga-Miriyoni-75-ku-isi-barwaye-igituntu.php