English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mike Kayihura yatumiwe mu gitaramo  muri Kampala azahuriramo na Tracy Melon

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 30 Mata 2023 Kibera ahitwa ‘Lugogo Cricket Oval’ ahaba hakoraniye abarenga ibihumbi 20 by’abakunzi b’umuziki baba bitabiriye iki gitaramo.

Uy’umuhanzi kandi atumiwe nyuma y’uko  The Ben umaze gutumirwa kabiri mu gitaramo cya ’Blankets&Wine’ na Bruce Melodie , ubu Mike Kayihura ni we utahiwe muri iki gitaramo kiri mu bikomeye bibera i Kampala.

Byitezwe ko Mike Kayihura azaba afatanya n’abarimo Tracy Melon, Akeine, Joshua Baraka, Azawi, Bensoul n’abandi benshi.

Abahanzi nyarwanda bakomeje  gutekerezwa muri iki gitaramo kimaze kubaka izina muri Uganda nyuma y’uko uy’umujyi wa Kampala ari Umujyi utuwe n’Abanyarwanda benshi kandi abategura ibitaramo bakifuza ko na bo babyibonamo.

The Ben niwe wabimburiye abandi gutumirwa muri iki gitaramo mu 2018 muri 2022 Bruce Melodie na we arakitabira .

Mike Kayihura agiye gutaramira Kampara nyuma y’uko muri 2022 yari yaritabiriye ikindi gitaramo yahuriyemo n’abahanzi babanya- u Ganda bafite amazina akomeye.

 

 

Umwanditsi: Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Havumbuwe ibihugu 20 bishaka kohereza ingabo zidasazwe muri Ukraine

Trump yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y'Uburezi muri Amerika



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-03-14 10:46:09 CAT
Yasuwe: 431


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mike-Kayihura-yatumiwe-mu-gitaramo--muri-Kampala-azahuriramo-na-Tracy-Melon.php