English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya icyatumye umuhanzi  kazi  Spice Diana ataryamana na Diamond Platnumz.

Hashize igihe abakunzi b’umuziki mu Karere k’Ibiyaga Bigari bategereje indirimbo ya Spice Diana na Diamond Platnumz gusa amaso yaheze mu kirere.

Mu 2021, Spice Diana yatangiye kuba umuntu wa hafi wa WCB Wasafi byanavuyemo indirimbo uyu muhanzikazi yakoranye na Zuchu yitwa ‘Upendo’.

Ibyo byatumye ingendo Spice Diana yagiriraga muri Tanzania zigenda zirushaho kwiyongera, mu 2023 atangaza ko hari indirimbo yakoranye na Diamond.

Gusa kugera magingo aya nta ndirimbo  n'imwe irasohoka, mu kiganiro kimwe uyu mukobwa yatangaje ko ari kwegeranya ubushobozi ngo arebe ko yasohora  indirimbo gusa akanavuga ko bihenze.

Uyu muhanzi kazi yagize ati’’Dufitanye indirimbo zirenze imwe, dufitanye indirimbo nyinshi ariko bisaba amafaranga menshi kubasha gukora amashusho ari ku rwego rwe.

Yakomeze agira  ati”Yakoranye indirimbo na Jaso Derulo ariko amafaranga yashoyemo hano nta nubwo tujya tuyinjiza. Iyo aje gukorera igitaramo hano bamwishyura ibihumbi 100 by’amadorali, sindayishyurwa na rimwe hano muri Uganda.”

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko gukorana amashusho y’indirimbo na Diamond bisaba byibuze ibihumbi 50 by’amadorali gusa ariko Diamond yifuje ko banaryamana bakaba bayikorera ubuntu.

Spice Diana atajya akozwe iyo ngingo yahisemo kuyashaka ibintu bikaba ibishingiye ku bucuruzi bitari umubiri.



Izindi nkuru wasoma

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Icyatumye u Rwanda rwikura mu mubano n’u Bubiligi n’icyakorwa ngo usubireho - Nduhungirehe

Abayobozi b’Ingabo za UPDF na RDF bahuriye muri Uganda, Menya ibyaganiriweho

U Bufaransa bwafunguye dosiye y’umupfakazi Agathe Kanziga

Muhazi FC yafatiye ibihano bishariririye umutoza wungirije "Migi", Menya impamvu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-30 08:28:34 CAT
Yasuwe: 256


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-icyatumye-umuhanzi--kazi--Spice-Diana-ataryamana-na-Diamond-Platnumz.php