English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya byinshi kuri Mbonyumutwa Dominiko wabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda n'ibitendo yakoze

Mbonyumutwa Dominiko yabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda ubwo yayoboraga Repubulika by’agateganyo kuva kuya 28 Mutarama 1961 kugeza kuya 26 Ukwakira 1961.

N:B Muri iyi nyandiko urumvamo amazina nka Susheferi, Sheferi,ibiti na Teritwari ? ayo ni amazina yakoreshwaga mu gihe cy’abakoloni nk'inzego z’ibanze.

Mbonyumutwa niwe wasimbuye Umwami Kigeri V Ndahindurwa ku buyobozi bukuru bw’igihugu, igihe Kongere y’i Gitarama yari imaze guca ubwami no gushinga Repubulika y’u Rwanda. Yasimbuwe kuri uwo mwanya wa Perezida na Kayibanda Geregori.

Mbonyumuta Dominiko yavukiye i Mwendo muri Mutarama 1921. Ababyeyi be ni Semushi na Nyirantaho Veridiyana. Amashuri abanza yayatangiriye i Mwendo mu mwaka w’1929 ayarangiriza i Muyunzwe kuri Misiyoni mu mwaka w’1936. Amashuri yisumbuye yayize i Zaza mu ishuri ry’Abafureri b’Abayozefiti ryateguraga abarimu.

Arangije ishuli ry’ubwarimu, mu mwaka w’1940 yakoze akazi k’ubwarimu muri SOMUKI aho yigishaga abana b’ababiligi. Muri 1942 yagiye kwigisha ku Kamonyi, aho yakoze kugeza mu mwaka w’1945. Muri 1945 yasubiye i Mwendo, aho yigishije kuri Misiyoni ya Muyunzwe. Mu mwaka w’1948 Mbonyumutwa yahagaritse gukora akazi k’ubwarimu, ajya gukora nk’umukarani kuri Teritwari ya Gitarama.

Mu mwaka w’1952 Mbonyumutwa yabaye sushefu wa Mahembe ku Ndiza. Yahawe susheferi nshya(ubwo bivuzeko yahawe agace gashya ko kuyobora). Yari ingarigari ya shefu Kayumba Alegizanderi wategekaga Ndiza akaba n’umwiru ukomeye. Yazanye uburyo bushya bwo gutegeka susheferi.

Yahaye indangamuntu abaturage, bareka kwitwa aba shefu runaka. Yakuyeho ibyo guha amaturo umuzungu wabaga yaje mu nkambi. Abantu benshi bamaze kumva ibyo yakoraga, bavuye mu yandi ma susheferi baza gutura muri susheferi ye. Abakoraga barahembwaga, kandi abantu barareshyaga iby’uko habaho abatutsi badakora n’abahutu babakorera yari yabikuyeho.

Yakanguriye abaturage ba Mahembe kurwanya impyisi zatwaraga abana n’amatungo magufi, maze bazicira mu ndiri yazo mu misozi y’i Mahembe. Ibi byo kurwanya impyisi yabikoranye na za susheferi bari begeranye, bituma aba ikirangirire. Bahigaga kuwa gatanu nimugoroba bagatahuka ku cyumweru.

Muri susheferi ye yubakishije amashuri ku mirenge kandi akurikirana ko abana bose bageze igihe cyo kwiga boherezwa mu mashuri. Yarangwaga no kubaha Shefu Kayumba kimwe n’abasushefu bagenzi be. Abasushefu bakoraga akazi ko gucunga uburyo abaturage babayeho, kubabarura n’ibindi byinshi.

Kuya 28 Mutaramu 1961, muri Kongere yahuje abakonseye n’ababurugumesitiri i Gitarama, Mbonyumutwa Dominiko yatorewe kuba Perezida w’agateganyo wa Repubulika y’u Rwanda. Bityo aba abaye Perezida wa mbere w’u Rwanda. Imirimo ya Perezida Mbonyumutwa Dominiko yayikoze neza, yibanda kugukwiza ihumure n’amahoro mu gihugu. 

Umwanya wa Perezida Mbonyumutwa Dominiko yawuvuyeho yeguye ku mpamvu ze kuya 26 Ukwakira 1961. Maze Inteko nshingamategeko itora Kayibanda Geregori kuba Perezida agasimbura kuri uwo mwanya Perezida Mbonyumutwa Dominiko.

 

Mbonyumutwa Dominiko yabaye Visi Perezida w’urukiko rw’ubujurire rw’i Nyanza kuva mu Ukwakira 1961 kugeza muri Kamena 1964, aho yagize ikibazo cy’uburwayi akajya kwivuriza mu Busuwisi. Amaze gukira indwara, Mbonyumutwa Dominiko yagarutse mu Rwanda maze ahatanira gutorerwa kuba depite mu matora yabaye mu mwaka w’1965. Yaratowe aba depite mu nteko yakoze mu myaka y’1965-1969. Mu mwaka w’1969, Mbonyumutwa Dominiko yabaye umwe  mu bataye umurongo.

Kuva mu mwaka w’1969  Mbonyumutwa Dominiko yarikoreye ku giti cye. Yakoze iby’ubuhinzi, ajya muri koperative yo gucukura  gasegereti. Acunga ishyamba rye. Yubatse inzu y’urubyiruko i Remera. Mu mwaka w’1978, Inama ya Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyiraho Urwego rw’Igihugu rw’amashimwe, yemeza ko Mbonyumutwa Dominiko arubera umuyobozi.

Mbonyumutwa Dominiko yahawe umudari w’ishimwe nk’umwe mu baharaniye ubwigenge na demokarasi mu Rwanda. 

Mbonyumutwa Dominiko yitabye Imana kuya 26 Nyakanga 1986 ari i Bruxelles mu Bubiligi azize uburwayi.



Izindi nkuru wasoma

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Meteo Rwanda: Imvura y’amahindu n’umuyaga udasazwe biteganyijwe mu mpera z’Ugushyingo.

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya wikirangirire ku rwego rw’isi.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

Uwaregwaga kwandagaza Perezida Museveni akoresheje urubuga rwa TikTok yabonye ubutabera.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-26 11:48:58 CAT
Yasuwe: 174


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-byinshi-kuri-Mbonyumutwa-Dominiko-wabaye-Perezida-wu-Rwanda-akitaba-Imana-kuya-26-Nyakanga-1986.php