PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorwaremezo bihagije
Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, ryijeje abatuye mu Ntara y'Amajyepfo ko bimwe mu byo rishyize imbere ari ubuvugizi mu kongera ibikorwa remezo aho bitaragera kugira ngo umuturage akomeze atere imbere.
Ku munsi wa gatanu w'ibikorwa byo kwiyamamaza by'iri shyaka, PL, byatangiriye mu Karere ka Ruhango, bikaba byitabiriwe n'abayoboke baryo n'abandi bari baje kumva imigabo n'imigambi.
Mu masaha y'igicamunsi kandi PL yiyamamarije mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.
Aha, abaturage babagaragarije aho bakwibanda mu gihe baba bageze mu Nteko Ishinga Amategeko.
Visi Perezida wa mbere wa PL, Munyangeyo Theogene, avuga ko ibyo abaturage bagaragaza bazabigira ishingiro kandi akabizeza ko bazafatanya n'abandi bigashakirwa ibisubizo.
PL ni umwe mu mitwe ya Politike 8 yiyemeje gufatanya n'Umuryango FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.
Iri shyaka kandi ririmo kwamamaza abakandida Depite 54 baryo.
Rizakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Karongi na Rutsiro tariki 2 Nyakanga uyu mwaka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show