English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorwaremezo bihagije

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, ryijeje abatuye mu Ntara y'Amajyepfo ko bimwe mu byo rishyize imbere ari ubuvugizi mu kongera ibikorwa remezo aho bitaragera kugira ngo umuturage akomeze atere imbere.

Ku munsi wa gatanu w'ibikorwa byo kwiyamamaza by'iri shyaka, PL, byatangiriye mu Karere ka Ruhango, bikaba byitabiriwe n'abayoboke baryo n'abandi bari baje kumva imigabo n'imigambi.

Mu masaha y'igicamunsi kandi PL yiyamamarije mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Aha, abaturage babagaragarije aho bakwibanda mu gihe baba bageze mu Nteko Ishinga Amategeko.

Visi Perezida wa mbere wa PL, Munyangeyo Theogene, avuga ko ibyo abaturage bagaragaza bazabigira ishingiro kandi akabizeza ko bazafatanya n'abandi bigashakirwa ibisubizo.

PL ni umwe mu mitwe ya Politike 8 yiyemeje gufatanya n'Umuryango FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

Iri shyaka kandi ririmo kwamamaza abakandida Depite 54 baryo.

Rizakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Karongi na Rutsiro tariki 2 Nyakanga uyu mwaka.



Izindi nkuru wasoma

Uganda:Abaturage bananiwe kwivana mu bukene bagiye kujya bashikirizwa Polisi

Ruto yavuze ko Kenya igiye kujya mu bihe bibi bitigeze kubaho bitewe n'imyenda ifite

Rubavu:PDI yijeje ubuvugizi ku bibazo birimo irimbi nibaramuka batowe mu badepite

PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorware

PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorware



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-30 11:44:55 CAT
Yasuwe: 22


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/PL-yijeje-abatuye-Amajyepfo-ko-mu-gihe-yatorerwa-kujya-mu-Nteko-izakora-ubuvugizi-hagezwe-ibikorwaremezo-bihagije.php