English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemura ibiribwa bikuwe hanze y’ibitaro bigashyirwa abarwayi kwa muganga, aho ku bitaro hatangiye gushyirwaho ibikoni bigezweho bizajya bitegurirwamo ibyo biribwa bikenerwa n’abarwayi, abarwaza, abakozi n’abasura ibitaro.

Iyi Minisiteri ihamya ko mu gihe iyo gahunda izaba igezweho bizakemura ibibazo bya bamwe mu barwayi, barya ibitujuje ubuziranenge byatekeye hanze y’ibitaro.

Ibi byagarutsweho ubwo MINISANTE  yatahaga igikoni kigezweho cyubatswe ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2024, Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE, Iyakaremye Zachee, yahamirije itangazamakuru ko u Rwanda rufite intego yo kubaka ibikoni ku bitaro hose, kugira ngo abarwayi, abarwaza n’abandi bagana ibitaro bajye babona ibiribwa byujuje ubuziranenge.

Ati “Ubungubu tugiye gufata umwaka umwe, mu cyo twakita nk’igerageza, tureba uko bizagenda indi imyaka nk’ibiri cyangwa itatu, nitubona bigenda neza nta mbogamizi twahuye na zo cyangwa izo twabonye twabashije kuzibonera igisubizo, tugahitamo kwihutisha kugira igikoni kuri buri bitaro, ibyo kurya bigategurirwamo byagera ku bitaro byose dufite mu Rwanda kugemura bigahagarara.”

Uwo mushinga wo kubaka ibikoni ku bitaro bitandukanye biteganyijwe ko uzagera mu bitaro 47 by’Uturere tw’Igihugu, kandi muri uyu mwaka wa 2025 hazatahwa igikoni kirimo kubakwa ku bitaro bya Remera-Rukoma n’icyo ku bitaro bya Nyamata.

Iki gikoni cyitiriwe Mike Stenbock Gemura kitchen, cyubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC n’Umuryango Solid Africa, usanzwe ugemurira abarwayi badafite ubushobozi.

Iki gikoni cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 600, gifite ubushobozi bwo guteka amasahani y’ibiryo ibihumbi 8000 buri gihe, harimo atangwa ku muntu inshuro eshatu ku munsi (mu gitondo saa sita na nimugoroba). Aya mafunguro azajya atangwa ku barwayi ndetse n’abandi bagana ibi bitaro bya CHUK.



Izindi nkuru wasoma

Papa Francis akomeje kurembera mu bitaro.

Goma na Bukavu: Inzira z’amazi zigiye gukora amasaha 24/24 nk'uko byasohotse mu itangazo.

Leta y'u Rwanda yatangaje impamvu yashyizeho impinduka z'ingenzi mu misoro.

Moise Katumbi yatangaje gahunda nshya yo kweguza Perezida Tshisekedi.

Nyuma yo gukora amahano akomeye!: Ingabo za FARDC na Wazalendo zasabwe kuva i Bukavu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-04 09:45:54 CAT
Yasuwe: 109


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MINISANTE-yatangaje-ko-irimo-gukora-inyigo-yo-guca-burundu-kugemurira-ibiribwa-abarwayi-ku-bitaro.php