English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Lionel Sentore utegerejwe mu gitaramo kimbaturamugabo yageze i Kigali

Umuhanzi w’injyana Gakondo, Lionel Sentore, yamaze kugera i Kigali aho agiye gutegura igitaramo kizabera kuri Atelier du Vin tariki 27 Werurwe 2025, aho azamurikira Album ye ya mbere yise Uwangabiye.

Lionel Sentore, usanzwe atuye mu Bubiligi, yasesekaye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe, aherekejwe n’umugore we n’umwana wabo. Avuga ko yishimiye gusubira mu gihugu cye, aho azasangira umuziki n’abakunzi be mu gitaramo cyihariye.

Album ‘Uwangabiye’: Isoko y’amateka mashya

Album Uwangabiye igizwe n’indirimbo 12, igikorwa Lionel avuga ko cyatwaye umwaka wose kugira ngo gisozwe. Iriho ibihangano yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Elysee Bigirimana, Mike Kayihura na Angel, basanzwe ari inshuti ze mu muziki.

Lionel avuga ko yitiriye Album ye indirimbo Uwangabiye kuko ifite igisobanuro gikomeye ku buzima bwe, cyane ko yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame.

Yagize ati: "Ni igitaramo turi gutegura neza cyane, si igitaramo kinini ariko ni umwanya mwiza wo guhurira n’abakunzi banjye, nkabasogongeza ku ndirimbo z’iyi Album, ubundi nkabataramira."

Igitaramo cyitegerejwe ku bwinshi

Lionel Sentore ategerejwe mu gitaramo kizabera kuri Atelier du Vin, aho yitezweho gusangiza abakunzi be umuziki mushya no gusabana n’abahanzi bagenzi be. Iki gitaramo kitezweho kugaragaza impano ye mu njyana gakondo no kongera gukomeza umubano we n’abakunzi be mu Rwanda.

Ku bakunzi b’injyana gakondo, iyi ni inkuru nziza kuko Lionel Sentore agiye kongera kugaragaza ubuhanga bwe binyuze muri Album ye ya mbere, igomba gusiga amateka akomeye mu muziki nyarwanda.



Izindi nkuru wasoma

Amahano ateye ubwoba yabereye mu gitaramo cya Hip-Hop: Abantu 59 bapfuye, 118 barakomereka

Lionel Sentore utegerejwe mu gitaramo kimbaturamugabo yageze i Kigali

Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne

Igitaramo kimbaturamugabo cyari kuzaba ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda cyahagaritswe

Makoma yagarutse mu Muziki nyuma y’imyaka 21: Igitaramo gikomeye i Paris n’Album nshya



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-17 08:30:24 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Lionel-Sentore-utegerejwe-mu-gitaramo-kimbaturamugabo-yageze-i-Kigali.php