English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Leta y’u Burusiya yasabye abahiritse ubutegetsi muri Syria gukorana n'ingabo zabo.

Leta y’u Burusiya yaganiriye n’imitwe yitwaje intwaro yakuyeho ubutegetsi bwa Bashar al Assad muri Syria, iyisaba kugumisha ingabo zayo ku birindiro bibiri biri mu gace ka Tartus na Khmeimim.

Mu 2017, ubutegetsi bwa Assad bwemereye ingabo z’u Burusiya gukoresha ibi birindiro kugeza mu 2066, bishimangira umubano mwiza impande zombi zari zifitanye.

Ubwo iyi mitwe yitwaje intwaro yakuragaho ubutegetsi bwa Assad tariki ya 8 Ukuboza 2024, habayeho urujijo ku hazaza h’ingabo z’u Burusiya muri Syria, bamwe bibaza niba zidashobora kwirukanwa.

Nk’uko ibiro ntaramakuru TASS by’Abarusiya byabitangaje, Leta y’u Burusiya yasabye ko ibi birindiro byakomeza gukora nk’ibisanzwe, umutekano wabyo utabangamiwe.

Umwe mu bayobozi bo mu Burusiya bavuganye n’ibi biro yasobanuye ko iyi mitwe yemeye ko ibi birindiro bikomeza gukora, ati “U Burusiya bwasezeranyijwe umutekano, bityo rero ibi birindiro bya gisirikare birakomeza gukora nk’ibisanzwe.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Mikhail Bogdanov, yatangaje ko igihugu cyabo cyanasabye ko umutekano wa Ambasade yacyo muri Syria n’abenegihugu bacyo bariyo barindwa.

Amakuru avuga ko iyi mitwe yitwaje intwaro, ubwo yakuragaho ubutegetsi bwa Assad, itigeze yinjira muri ibi bigo by’ingabo z’u Burusiya.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA URI GAKENKE WAGURA KURI MAKE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-14 12:43:20 CAT
Yasuwe: 218


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Leta-yu-Burusiya-yasabye-abahiritse-ubutegetsi-muri-Syria-gukorana-ningabo-zabo.php