English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

AFC/M23 mu rugamba rwo kwigarurira Pinga nyuma yo gukwirakwiza ingabo muri Masisi na Walikale

Ihuriro rya AFC/M23 riravugwaho kuba ryaratangije igikorwa gikomeye cyo gukaza ibirindiro no gukwirakwiza ingabo n’ibikoresho bya gisirikare mu bice binyuranye bya Teritwari za Masisi na Walikale, mu mugambi bivugwa ko ugamije kwigarurira umujyi wa Pinga – umwe mu midugudu ifatwa nk’ifatizo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amakuru yizewe dukesha ikinyamakuru Actualité.cd, yemeza ko ibi bikorwa byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, aho ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, habonetse imodoka nyinshi zitwaye abasirikare n’ibikoresho bikomeye mu bice bya Masisi-Nyabiondo-Kasopo ndetse no Nyabiondo-Kinyumba, aho amakamyo agera kuri 11 yo mu bwoko bwa Kamaz yagejejwe muri Nyabiondo mu gihe cy’amasaha make.

Ibikorwa nk’ibi kandi byagaragaye no mu duce twa Kinyumba, Kasopo, Kashebere na Kibati, aho intwaro, abasirikare n’ibikoresho by’ubwoko butandukanye byakomeje kuhagezwa, bigaragaza umugambi uremereye wo guhangana n’igisirikare cya Leta ya Congo.

Mu gace ka Kalembe-Kalonge-Pinga, aho AFC/M23 bivugwa ko ishaka kwigarurira umujyi wa Pinga, habaye urujya n’uruza rw’abasirikare kuva ku wa Gatandatu ushize. Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yavuze ko mu nama AFC/M23 yagiranye n’abaturage ba Kalembe, yatangaje ku mugaragaro ko igiye gutangiza igitero kigamije kwigarurira uyu mujyi.

Nanone, amakuru yemeza ko mu gace ka Mpety, hoherejwe intwaro za rutura zitezweho gutangiza ibitero bikomeye, bikaba bikomeje gutera impungenge abaturage b’akarere ndetse n’inzego mpuzamahanga zikurikirana umutekano mu karere.

Ibi byose bibaye mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje gutsikama, ndetse ibihugu byo mu karere bikomeje gusaba ko impande zose zishyira imbere ibiganiro aho gutangiza intambara nshya ishobora kurushaho guhungabanya ubuzima bw’abasivile.



Izindi nkuru wasoma

Ese koko birakwiye ko uwaguciye inyuma aterwa imijugujugu nk’umwanzi?

Bategereje amatike basezeranyijwe! – Amabanga ya nyuma y’abanyamahanga ba Rayon Sports

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

AFC/M23: Intwaro y’Ibanga y’Abanyapolitiki Bashaje Bashaka Guhirika Ubutegetsi bwa Tshisekedi

Manishimwe Djabel yasobanuye impamvu yangiwe kwinjira muri Algeria



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-03 17:07:14 CAT
Yasuwe: 75


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AFCM23-mu-rugamba-rwo-kwigarurira-Pinga-nyuma-yo-gukwirakwiza-ingabo-muri-Masisi-na-Walikale.php