English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kizigenza mu muziki Mico The best yatawe muri yombi.

 

Mico The best ni umwe mubahanzi bakunzwe mu Rwanda , kuri ubu  yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga zirenze igipimo cyagenwe.

Amakuru avuga ko Mico The Best yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2023, kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Bivugwa  ko agomba kumara iminsi itanu acumbikiwe na Polisi y’Igihugu mbere y’uko arekurwa akanishyura amande y’ibihumbi 150Frw utabariyemo ko agomba no kwishyura amafaranga y’imashini yateruye imodoka ye.

Police icunga umutekano wo mu muhanda ikomeza kuburira abantu by’umwihariko abatwara ibinyabiziga kudatwara ibinyabiziga byabo batanyoye ibisindisha .

Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira abakunzi b’umuziki we mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’. Afite indirimbo nshya yise ‘Imashini’.

 

 

Umwanditsi: Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-03-06 11:17:22 CAT
Yasuwe: 442


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kizigenza-mu-muziki-Mico-The-best-yatawe-muri-yombi.php