English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kirehe: Babyaye umwana bamwita Mico The Best

 

Mu karere ka Kirehe, Inkuru yaturutse mu muryango w’uwitwa Ndagiwenimana Jean Claude wungutse umwana w’umuhungu nuko yamwise Mico The Best, kubera urukundo umubyeyi wamwibarutse akunda umuziki w’uyu muhanzi uri mu bagezweho cyane muri iyi minsi.

Nkuko bigaragara ku ifishi isaba kongera umuntu cyangwa kumukura mu muryango yatangiwe mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Nyankurazo, Umudugudu wa Nshungerezi, Ku wa 27 Mata 2021 handikiwe umwana witwa Mico The Best wa Ndagiwenimana Jean Claude.

Uyu mwana bamwise aya mazina bitewe nuko umubyeyi wamwibarutse ari umufana ukomeye w’Umuhanzi Mico The Best.

Uyu muhanzi aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko yatangiye kwitegura kujya gusura uyu muryango w’abakunzi be nyuma yo gukorwa ku mutima n’iki gikorwa bakoze.

Ati “Umugore muri uwo muryango niwe twabashije kuvugana, yambwiye ko bahisemo kwita umwana wabo amazina yanjye kuko bakunda umuziki nkora. Ndi kuganira nabo ku buryo nshobora kuzabasura bya vuba.”

Uyu muhanzi yavuze ko yakozwe ku mutima bikomeye no kumenya aya makuru, ati “Ni iby’agaciro buri wese yakwishimira, niba ibyo dukora bishobora gukora ku mitima y’abantu kugeza ubwo bamukwitirira ni iby’agaciro gakomeye.”

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe. Afite indirimbo zikunzwe muri iyi minsi zirimo Igare,Umunamba n’Ubunyunyusi aherutse gusohora mu minsi ishize.

Umwaka ushize uyu muhanzi yatsindiye ibihembo birimo Kiss Summer Awards na Isango Music Awards nk’uwahize abandi mu gukora cyane.

 



Izindi nkuru wasoma

Huye: Umugore ukurikiranyweho kuzirika umwana we amaguru, amaboko no mu mavi yavuze icyabimuteye.

Byabaye akamenyero: Yarashe mu kico umwana we n’umugore nyuma y’iminsi micye undi abikoze.

Uwahoze ari umugore wa Jose Chameleone yashimiye umwana wabo w’imfura.

Kamonyi: Aridedegebya nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko.

RIB yafunze Butoyi Moise nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda.



Author: Chief Editor Published: 2021-05-06 17:46:56 CAT
Yasuwe: 607


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kirehe-Babyaye-umwana-bamwita-Mico-The-Best.php