English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

King Saha yigaramye ibivugwa ko yasebeje Ishyaka NRM mu gitaramo cyavuyemo imvururu

Umuhanzi w’Umunya-Uganda King Saha yahakanye amakuru yavugaga ko yasebeje ishyaka NRM rya Perezida Yoweri Museveni mu gitaramo yakoreye mu karere ka Ibanda, mu Burengerazuba bwa Uganda, mu mpera z’icyumweru gishize.

Iki gitaramo cyatangiye neza, ariko nyuma haje kuvuka imvururu zagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga. Muri ayo mashusho, King Saha yagaragaye ari mu mpaka zikomeye n’umufana, ndetse bisa n’aho habayeho ubushyamirane. Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko imvururu zatewe n’indirimbo bivugwa ko yibasiraga ishyaka NRM.

Gusa King Saha we yabyamaganye, asobanura ko ikibazo cyaturutse ku mufana wari wabaswe n’inzoga, ugatangira kubangamira abitabiriye igitaramo.

 Yagize ati: “Igitaramo cyagenze neza, ariko ubwo cyasatiraga umusozo, hari umuntu watangiye gukubitwa. Namanutse ngo murenganure, sinari ndi mu barwanaga ahubwo nashakaga guhagarika imvururu.”

Uyu muhanzi yanenze abantu yashinje gukwirakwiza ibihuha, avuga ko ari abashaka kumwangisha rubanda, abita “Musuuza’s kids”, bishatse kuvuga abafana ba Perezida Museveni bashobora kuba bafite umugambi wo kumusebya.

King Saha ni umwe mu bahanzi bagiye bagaragaza kudashyigikira ubutegetsi bwa Museveni, cyane cyane mu bihe bya vuba aha. Iyi mvururu yabereye mu gitaramo cyakurikiye igihe amaze agaragaza ko ahangayikishijwe n’ukuntu urubyiruko rwa Uganda rudahabwa amahirwe ahagije yo gutera imbere.

Ibivugwa kuri iyi nkuru birakomeje kuvugisha benshi, dore ko mu bihe byashize King Saha yagaragaye nk’umwe mu bahanzi bashyigikiye Bobi Wine, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.



Izindi nkuru wasoma

Dore ingingo benshi birengagiza ku ikoreshwa ry’agakingirizo

King Saha yigaramye ibivugwa ko yasebeje Ishyaka NRM mu gitaramo cyavuyemo imvururu

Igikwiye gukorwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Amahano ateye ubwoba yabereye mu gitaramo cya Hip-Hop: Abantu 59 bapfuye, 118 barakomereka

Lionel Sentore utegerejwe mu gitaramo kimbaturamugabo yageze i Kigali



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-26 09:51:33 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/King-Saha-yigaramye-ibivugwa-ko-yasebeje-Ishyaka-NRM-mu-gitaramo-cyavuyemo-imvururu.php