Ni mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yo ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, hafatwa umwanzuro ko umuhago w’ itangwa ry’isakaramentu rya Batisimu ku munsi mukuru wa Pasika ko utaba, kuko izizihizwa Abanyarwanda bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro, Antoine Cardinal Kambanda, Abepiskopi bahaye Abakristu Gatolika gahunda izagenderwaho, mu guhimbaza inyabutatu ya Pasika ari yo uwa Kane mutagatifu, uwa Gatanu Mutagatifu, uwa Gatandatu Mutagatifu na Pasika ubwayo.
Ku wa Gatanu Mutagatifu uzahurirana na Tariki 7 Mata, ari na wo munsi wo gutangira Icyunamo. Mu gitondo abakristu bazitabira ibikorwa byo kwibuka biteganyijwe kuri uwo munsi. Nyuma ya saa sita, ku isaha ya saa cyenda hazabaho umuhimbazo w’ububabare bwa Nyagasani Yezu.
Ku wa Gatandatu Mutagatifu, mu gitaramo cya Pasika ndetse no kuri Pasika ubwayo, abakristu barasabwa kuzahimbaza Pasika ariko birinda ibikorwa bijyanye no kwishimisha, binyuranyije n’imyitwarire iranga igihe cy’icyunamo. Kubera iyi mpamvu, Abepiskopi baboneyeho kumenyesha abakristu ko nta sakaramentu rya Batisimu rizatangwa nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Pasika y’uyu mwaka izaba tariki 9 Mata 2023, naho icyunamo kikazatangira Tariki 7 Mata nk’uko bisanzwe. Abakristu bakaba basabwa kwitwararika no guhimbaza Pasika basenga basabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi basaba ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Yanditswe na Murwanashyaka Sam
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show