English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kigali :umuriro ugiye kwaka

 

Ninyuma yuko umuhanzi Rurangiranwa Nasibu abdul juma issak wamenyekanye ku mazina ya Diamond Platnums yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa East Gold ndetse akaba azahita ataramira Abanyarwanda mu gitaramo cyo kuwa 23 ukuboza2022.

 Uy’umuririmbyi w’ikirangirire wa mamaye mu ndirimbo zakunzwe cyane yasinyanye n’umuyobozi wa East Gold witwa Rugema Gedeo.

Gusa aba bombi bashize umukono kuri aya masezerano inyuma yabo hagaragaramo ibyapa bya SKOL doreko ari nawe muterankunga mukuru w’iki gitaramo.

Diamond yivugiye ko taliki ya 23 ukuboza 2022 azataramira abanyarwanda.

Yagize ati”mbanje gusuhuza Abanyarwanda tariki ya 23 ukuboza nzabataramira  muri Bk arena.

Kurundi ruhande uyu muhanzi wikirangirire muri Afurika y’iburasirazuba ntahwema gukorera ibitaramo mu Rwanda doreko aherutse gukorana indirimbo n’Umuririmbyi w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe z’amerika witwa Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben.

 

Yanditswe na Bimenyimana Jean de Dieu Felicien



Izindi nkuru wasoma

AS Kigali ntiyabashije kwikura imbere ya Etincelles FC mu gikombe cy’Amahoro uko imikino yarangiye

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Umunya-Cameroon ukinira ikipe ya Rayon Sports, Aziz Bassane Kalougna ategerejwe i Kigali.

Ruger utegerejwe mu gitaramo cy’imbaturamugabo yasesekaye i Kigali.

Minisitiri Tete Antonio wa Angola ari i Kigali mu Rwanda aho azanye ubutumwa bwihariye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-11 14:49:26 CAT
Yasuwe: 274


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kigali-umuriro-ugiye-kwaka.php