English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Kigali: Umurundikazi Miss Gateka Filly Chersy yinjiye muri Film NyaRwanda Ikiriyo Cy'urukundo


Ijambonews. 2020-09-25 13:29:20

Ni Film Y'uruhererekane bise Ikiriyo cy'urukundo biteganijwe ko izamara igihe kitari munsi yimyaka 2.

Iyi film igaragaramo bamwe mubantu batandukanye harimo n'umunyamakuru Jeangugu usanzwe akorera mu karere ka Musanze.

Mukiganiro twagiranye na Jean Gugu yagize ati " ubu ninjiye muri Film n'ubwo abenshi bayita InyaRwanda Yego izaba ikinirwa Mu Rwanda ariko izambuka imipaka kuko izagaragaramo nabanyamahanga batandukanye.

Aho yakomeje avugako kuri ubu batangiranye n'umurundi bateganya gushyiramo n'umugande, Umu Congoman, n,Umutanzania ibi ashimangira ko bizagerwaho kuko aje kwagura cinema Nyarwanda.

Yavuzeko bayise Ikiriyo Cy'urukundo kuko abantu benshi bahora mu byago byarwo kuko inkumi n'abasore bashavujwe narwo Ari benshi yewe nimiryango y'ubatse bikaba Uko.

Uyu Jean Gugu urimo gukina arihamwe n'umurundi kazi kumazina Ya Cece bisa nkumushinga bateguye wigihe kirekire basaba abafatanya bikorwa kubegera bagahagurukana nabo.

Kuri cece NGO asanga gutangirira cinema mu Rwanda Ari uburyo bwiza bwo kwaguka no kwagura imipaka ninzozize zikaba impamo kuko afite inzozi zo kuzavamo umukinnyi ukomeye mpuzamahanga.

Film ikiriyo cy'urukundo irikunyura Kuri IRIS RWANDA TV aho izajya isohoka buri wambere saakuminebyiri z'umugoroba kuri ubu hakaba hari Episode yambere yasohotse kuri Uyu wambere.

Kanda hano urebe Film Ikiriyo Cy'urukundo

             👇👇👇

https://youtu.be/3m2Unae5Ri8



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Abapolisi b’Abanyarwandakazi ku isonga mu butumwa bw’amahoro bwa LONI.

Umuhanzikazi Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.



Author: Ijambonews Published: 2020-09-25 13:29:20 CAT
Yasuwe: 1256


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Kigali-Umurundikazi-Miss-Gateka-Fily-Chelsy-yinjiye-muri-Film-NyaRwanda-Ikiriyo-Cyurukundo.php