English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kigali: Uko amakariso n’amasutiye byambawe biri kugurwa nk’isukari i Kimisagara

Mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, haragaragara isoko ryihishe inyuma y’isoko rikuru rya Kimisagara, rikomeje gukurura impaka n’impungenge mu batuye agace ka Nyamirambo, Nyakabanda na Kimisagara ubwaho. Iri soko ricuruza imyenda n’inkweto byambawe, harimo n’amakariso n’amasutiye, ibintu benshi batumva uburyo bishobora gucururizwa mu ruhame.

Abakorera muri iri soko bamaze igihe bashinjwa kugurisha ibintu byibwe. Abaturage bo bavuga ko ari ho hagezwa ibintu byinshi byibwa mu ngo cyangwa aho baba babyanitse ngo byumuke. By’umwihariko, bavuga ko hari n'abatinyuka gusaba abaturage imyenda ishaje ngo bayigure, ariko mu by’ukuri baba bagamije kwiba.

Mu rwego rwo guhashya ibyo birego, bamwe mu bacururiza muri iri soko bashinze Koperative yitwa Socove Ltd, bavuga ko bo bacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko. Umuyobozi wayo, Elie Sinibagiwe, avuga ko batagura ibijurano, ahubwo bagura ku bantu basobanukiwe n’amategeko, bakabasaba ibyangombwa byabo kandi bakabaha inyemezabwishyu.

Ati: “Turagura imyenda n’inkweto byambawe, harimo n’amakariso n’amasutiye, ariko tugakora ibishoboka byose ngo tumenye inkomoko yabyo. Dushyiramo imiti mbere yo kubicuruza kandi dutanga 30% nk’imisoro.”

Nubwo abacuruzi bemeza ko ibyo bakora ari ibinyuze mu mategeko, bamwe mu baturage bavuga ko ibikorwa byabo bidakwiye kwihanganirwa. Byumvuhore Damascene, umwe mu batuye hafi y’iryo soko, yagize ati: “Ni gute umuntu agurisha ikariso yambawe? Aha niho Isi igeze? Ubwo se ntibazahandurira indwara zose?”

Mukandori Aurore, nawe utuye hafi y’iryo soko, ashimangira ko ubu nta muntu ukigira icyizere cyo gusiga imyenda ku mugozi ngo imuke: “Uwasize ikanzu ku mugozi arayibura mu kanya. Bayijyana mu isoko riri ruguru y’isoko rya Kimisagara.”

Mu gihe bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barimo n’Umunyamabanga w’Umusigire wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene, banze kugira icyo batangaza kuri ibi bibazo by’abaturage, bamwe mu bacuruzi bisabiye ko inzego zishinzwe umutekano zakoherezwa mu isoko ritemewe ribakikije, kuko ari ryo rikekwaho ubucuruzi bw’ibijurano.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame na Louise Mushikiwabo bitabiriye umukino PSG yasezereyemo Arsenal i Paris

Kigali: Uko amakariso n’amasutiye byambawe biri kugurwa nk’isukari i Kimisagara

E.S CYIMBIRI-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA MU GIHEMBWE CYA III

#Kwibuka31: Hibutswe Abatutsi biciwe ku Nyundo, hanashyingurwa mu cyubahiro umubiri 1

Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-07 13:22:32 CAT
Yasuwe: 16


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kigali-Uko-amakariso-namasutiye-byambawe-biri-kugurwa-nkisukari-i-Kimisagara.php