English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nta n’umuyobozi uratinyuka kuhagera: Ibibera i Nyabihu bikomeje gushengura imitima ya benshi

Mu gihe imvura idasanzwe ikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu, mu Kagari ka Kanyove, Umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, abaturage baratakamba basaba ubufasha. Amazi akomoka mu misozi y’Ibirunga yamaze kurengera inzu n’imirima yabo, maze ubuzima busigara mu kaga.

Ubuzima bwahindutse inzozi mbi

Inzu zarasenyutse, imyaka yarasibamye, ibiro by’akagari nabyo byararengewe, ariko nta muyobozi urabageraho ngo abafashe cyangwa abahumurize. Abaturage bamwe barara hanze, abandi bacumbitse mu baturanyi, ubu Kanyove yahindutse ikibaya cy’amarira.

Nsengimana François, umwe mu baturage bahunze urugo rwe kubera ay’amazi, yagize ati: "Aha ni ho twari dutuye, ariko ubu tubayeho nk’impunzi. Duhora dusaba ko bashakira aya mazi inzira anyuramo, ariko nta kirakorwa. Ikibare cyari gihari cyuzuye kera, ntibagisibura, amazi yabaye nk’ikiyaga. Turasaba gutabarwa."

Agahinda n'akarengane gakomeje guheranwa n’abaturage

Undi muturage na we yunzemo ati: "Twahunze ariya amazi. Ubu turababaye cyane, ntaho twerekeje. N'ibiro by’Akagari byararengewe. Mudufashe nk’abanyamakuru, mubwire abo bireba uko duhagaze, kuko n’imyaka yacu yaragiye."

Umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV yageze muri aka gace, asanga abaturage bicaye hejuru y’imisozi bareba amazu yabo ukuntu yarengewe n’amazi, imyaka ireremba mu mazi nk’ibyatsi.

Ubuyobozi ntiburagira icyo bukora kigaragara

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu burimo gukora kuri iki kibazo. Twavuganye na Meya Mukanadayisenga Antoinette, atubwira ko ahuze, kugeza ubwo twarangizaga gutegura no gutunganya  iyi nkuru ntiyigeze adusubiza.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Ntibitura Jean Bosco, we yatangaje ko hari imiryango yatangiye kwimurwa mu buryo bwo kuyirinda ibyago, ndetse ko hari aho bamaze gukodesherezwa.

Ati: "Birumvikana ko imiryango yimuwe igomba gukodesherezwa. Hari iyamaze gukodesherezwa, n’indi yimuwe ejo. Haracyashakwa amazu yo gukodesherezaa abatarabona aho bajya."

Ibi bibazo si iby’abatuye Kanyove gusa. Ni isomo ku miyoborere, ku micungire y’ubutaka, no ku buryo ubuyobozi bukwiye kugira uruhare mu gukumira no kugoboka igihe hagaragaye ibiza. Iyo abaturage barira ntihagire ubitaho, igihugu kiba kiri guta umurongo wacyo.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

UMURENGE WA SHYIRA -NYABIHU:ITANGAZO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BY'UBWUBATSI

Intwari y’abafana ituvuyemo:Urupfu rwa Mama Mukura rwashegeshe imitima ya benshi

BIGOGWE SECTOR-NYABIHU:ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO KUGIPANIRA AMASOKO

KABATWA Sector-NYABIHU:Isoko ryo kugemura ibikoresho by'ubwubatsi bitandukanye



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-16 10:20:45 CAT
Yasuwe: 287


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nta-numuyobozi-uratinyuka-kuhagera-Ibibera-i-Nyabihu-bikomeje-gushengura-imitima-ya-benshi.php