English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kigali Boss Babes batumiwe muri Trace Awards nk’abanyacyubahiro

Abagore bagize itsinda rya Kigali Boss Babes batumiwe mu birori bikomeye bitegerejwe mu Rwanda bahabwa ubutumire bw’icyubahiro ndetse bazatanga n’ibihembo.

Olivier Laouchez umuyobozi wa Trace Gtoup na Trace TV ubwo yahuraga n’aba bagore kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023 wabaye umwanya mwiza wo kubatumira.

Ibihembo bya Trace Awards bigeye gutangirwa bwa mbere mu Rwanda byatumiwemo abahanzi b’ibyamamare n’abandi banyacyubahiro baturutse impande zose z’isi.

Birimo abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie,Kenny Sol,Ariel Ways,Bwiza na Chriss Eazy mu kiciro cy’umuhanzi w’umwaka.

Ikindi kiciro kirimo umunyarwanda ni icy’abahanzi bahiga abanda mu bakomoka muri Afurika y’iburasirazuba.

Ibihembo bya Trace Awards byiganjemo abahanzi bo muri Nigeria harimo burna Boy,Ayra Starr,Davido,WizKid,Tiwa Savage,Yemi Alade,Fureboy DML na Rema.

Bizabera muri BK Arena kuwa 21 Ukwakira 2023 aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi 20.000frws,25.000 na 30.000Frws.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-10-17 07:50:22 CAT
Yasuwe: 906


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kigali-Boss-Babes-batumiwe-muri-Trace-Awards-nkabanyacyubahiro.php