English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubukungu bwa Israel bwaguye mu manga nyuma yo kwiziringa mu nambara no gucura ibisasu kirimbuzi.

Intambara ni kimwe mu bikorwa bihenze bitewe nuko ibitwaro bya kirimbuzi bihenze, ndetse isenya byinshi. Iyi nkuru iragaruka ku ngaruka z’ubukungu zatewe n’imirwano ya Israel na Hamas , ikaba ikomeje kuba isibaniro no kwerekana ko Iran yiyubatse ariko ikaba itera binyuze muri Hamas na Hezbollah.

Ku itariki 7 Ukwakira 2023, nibwo Abasirikare b’umutwe wa Hamas waciye mu rihumye ubutasi bwa Israel buzwi nk’ubukomeye ku isi (MOSSAD), maze ishimuta abanya Israel barenga 1200, ibi byakururiye Israel mu ntambara yo kwihorera no kurandura uyu mutwe ndetse ikabohoza n’imbohe zajyanywe bunyago.

Gutangira kw’iyintambara ifite inkomoko mu 1948, byakururiye ibihugu by’abarabu bifitanye isano n’intambara byivangamo.

Inyeshyamba z’Abahouthi zatangiye kugaba ibitero ku mato yerekeza muri Israel ndetse kandi mu majyaruguru  naho umutwe wa Hezbollah wahise utangira gutera ibisasu bya rutura.

Umwaka urirenze  Israel itangiye urugamba rwo guhashya umutwe wa Hamas ni noko ubukungu bwyo buri kurindimuka kubera intambara.

Hejuru y’imibare ikabije y’ubuzima bw’abantu bwatikiriye muri iyi ntambara ya Isiraheli yo kurwanya imitwe yitwara gisirikare ya Hamas na Hezbollah, Israel iri kwishyura igiciro cyo hejuru.

Amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare yarushijeho kwiyongera, kandi iterambere ryarahagaze, cyane cyane mu turere two hafi y’imipaka twimuwemo abantu kubera intambara.

Abahanga mu bukungu bavuga ko igihugu gishobora guhura n’igabanuka mw’ishoramari n’imisoro ihanitse kuko intambara igabanya ingengo y’imari ya Leta kandi igahatira guhitamo gukomeye igisirikare  aho kwita ku mibereho myiza y’abaturage n’abasirikare.

Nk’uko ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku mahoro cy’i Stockholm kibitangaza, ngo guverinoma ya Israel yakoreshaga amafaranga ya buri kwezi mu gisirikare, agera kuri miliyari 1.8$ mbere yuko Hamas igaba ibitero byibasira Israel ku ya 7 Ukwakira 2023, nyuma yaho ingengo y’imari yariyongereye igera kuri miliyari 4.7 $ mu mpera z’umwaka ushize.

Guverinoma yakoresheje miliyari 27.5 $ mu gisirikare mu mwaka ushize, nk’uko iki kigo kibitangaza, byatumye igisirikare kiza ku mwanya wa 15 ku isi inyuma ya Polonye ariko imbere ya Canada na Espagne, byose bikaba ibihugu bifite abaturage benshi.

Amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare ku ijanisha ry’umusaruro w’ubukungu buri mwaka yari 5.3%, ugereranyije na 3.4% muri Amerika na 1.5% mu Budage.

Ibyo biragereranywa na Ukraine, yakoresheje 37% bya GDP ndetse irenga kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari ya Leta yose mu kwirwanaho ihangana n’ibitero by’Uburusiya.

Nyuma y’amezi atatu gusa Hamas imaze gutera, umusaruro w’ubukungu bwa Israel wagabanutseho 5,6%, umusaruro mubi cyane mu bihugu 38 bigize Umuryango w’ubukungu, mu itsinda ry’ibihugu bikize cyane ku isi.

Ubukungu bwongeye kwiyongeraho 4% mu gice cya mbere cy’uyu mwaka ariko budindiraho mu kwiyongeraho 0.2% gusa mu gihembwe cya kabiri.

Intambara kandi yateje akaga gakomeye ku bukungu bwa Gaza bwamaze gusenyuka, aho 90% by’abaturage bimuwe kandi umubare munini w’abakozi bakaba badafite akazi.

Ubukungu bwa west Bank nibwo bwibasiwe cyane, aho ibihumbi by’abakozi bo muri Palesitine babuze akazi muri Israel nyuma y’itariki ya 7 Ukwakira kandi ibitero bya gisirikare bya Israel ndetse na bariyeri byababujije kugenda.

Banki y’isi ivuga ko ubukungu bwa West Bank bwagabanutseho 25% mu gihembwe cya mbere.

Muri Israel, intambara yashyize imitwaro myinshi ku bukungu. Hagati aho, guverinoma iri kwishyura amazu y’abantu ibihumbi n’ibihumbi bagombaga kuva mu ngo zabo mu majyepfo hafi y’umupaka na Gaza no mu majyaruguru aho bahuye n’umuriro w’ibisasu bya Hezbollah.



Izindi nkuru wasoma

Equatorial Guinea: Baltasar Engonga nyuma yo gusambana n’abagore 400 yahanaguweho ibyaha.

Nta mvura idahita: Kera kabaye Kiyovu Sports ibonye intsinzi nyuma yo kwisengerera Etincelles FC.

Hasohowe impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu.

Mike Tyson yasabwe gukina filime z’urukozasoni nyuma yuko ibice by’ibanga bye bisakaye hanze.

Nyuma yuko umutwe wa Wazalendo uhawe intwaro zo kurwanya M23, watangiye gusubiranamo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-26 07:45:36 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubukungu-bwa-Israel-bwaguye-mu-manga-nyuma-yo-kwiziringa-mu-nambara-no-gucura-ibisasu-kirimbuzi.php