English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kendrick Lamar na Tems begukanye ibihembo byinshi muri BET Hip Hop Awards 2022.

 

Umuraperi Kendrick yegukanye ibihembo bitandatu muri BET Hip-hop Awards 2022, Tems wo muri Nigeria aba umuhanzikazi wa mbere wo muri Afurika wegukanye iki gihembo.

Kendrick Lamar wabaye umuhanzi w’umwaka wa Hip Hop yahigitse abarimo Drake watwaye ibihembo bitatu muri 14 yari ahataniye.

Kendrick Lamar yatsindiye igihembo cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo ku nshuro ya munani, ibintu bitarakorwa n’undi muraperi wese kuva ibi birori byatangira mu 2006.

Yari inshuro ya gatatu Lamar atsindiye igihembo cya Album nziza y’umwaka. Yiyongereye kuri T.I. na Jay Z bafite ibihembo byinshi muri iki cyiciro.

Byabaye inshuro ya gatatu kandi Lamar atsindiye igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza (best hip-hop video) n’igihembo cy’Umuraperi mwiza uzi kuririmba mu buryo bw’umwimerere (Live).

Kendrick Lamar kandi yatsindiye igihembo cy’umuraperi mwiza w’umwaka, biba inshuro ya kabiri uyu muraperi yegukanye iki gihembo.

Uyu mugoroba wasize Kendrick Lamar abaye umuraperi wa mbere ufite ibihembo byinshi bya BET Hip-hop Awards aho afite 25, akurikirwa na Jay Z ufite 24 na Drake ufite 23.

Umuhanzikazi Tems yatsinze mu cyiciro cy’indirimbo nziza ihuriweho (Best Collaboration of The Year) bivuye ku ndirimbo ‘Wait for You’ yahuriyemo n’abaraperi babiri ari bo Future na Drake.

Iyi ndirimbo kandi yabonye ikindi gehembo cy’indirimbo ihuriweho irimo imikarago myiza ya Hip-hop, ‘Best featured verse award’.

Ibi byatumye Tems aba umuhanzikazi wa mbere w’Umunyafurika wegukanye igihembo yari ahataniye. Yabaye kandi umuhanzi wa kabiri muri Afurika wegukanye iki gihembo nyuma ya Sarkodie wagitwaye mu 2019 ubwo yari mu cyiciro cya Best International Flow.

Umuraperi Kanye West nta gihembo na kimwe yegukanye mu gihe yari ahataniye ibigera ku 10.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira, uyobowe na Fat Joe. Muri uyu muhango hatanzwe icyubahiro ku muraperi PnB Rock warashwe agapfa mu kwezi gushize.

Abandi begukanye ibihembo barimo EarthGang yegukaye igihembo cy’itsinda ry’umwaka , indirimbo yahize izindi yabaye Big Energy ya Latto , DJ Drama yegukanye igihembo cy’umu DJ w’umwaka, Benjamin Epps wo mu Bufaransa yabaye umuraperi mwiza mu cyiciro cya Best International Flow, Glorilla aba umuraperi mwiza ukiri muto. Producer w’umwaka yabaye Hitmaka.

 

 

                                       Yanditswe na Ndahimana Petrus



Izindi nkuru wasoma

Erling Haaland yongeye amasezerano azamugeza muri 2034 nk’umukinnyi wa Manchester City.

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Umuhanzikazi Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Sobanukirwa n’amateka ya Padiri Chanoine wabaye umuyobozi wahinduye byinshi muri Rayon Sports.



Author: Ndahimana Petrus IJAMBO Staff Published: 2022-10-06 06:52:22 CAT
Yasuwe: 311


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kendrick-Lamar-na-Tems-begukanye-ibihembo-byinshi-muri-BET-Hip-Hop-Awards-2022.php