English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi:Yarumwe izuru riracika bamushinja kurya amafaranga ya FPR-inkotanyi wenyine

Umuturage witwa Uwihoreye Jean Marie bakunda kwita Papa Boyi, atuye mu Mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi. Arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma nyuma yo  kurumwa izuru rigacika.

Jean Marie  avuga ko intandaro ya byose ari ishyari ridafite ishingiro yagiriwe na Damascene bakunda kwita Talibani ariwe wamurumye izuru akarica amushinja kurya wenyine ku mafaranga ya FPR-INKOTANYI.

Jean Marie  avuga ko ibyamubayeho byabereye mu Mudugudu wa Kiranzi,Akagali ka Kidahwe , Umurenge wa Nyamuyaga hafi neza n'isantere y'Ubucurui y'ahazwi nko muri Ariakade.

Yagize ati“ Njyewe narahohotewe cyane! Uriya mugabo ariyenza cyane. Kwiririmbira gusa nibyo yanjijije? Ngo anziza uburyo ndya amafaranga ya FPR ukagira ngo amafaranga ni aye?”.

Akomeza avuga ko bijya gutangira, Uwihoreye( Papa Boyi) yasanze Damascene( Talibani) ahagana i saa yine za mugitondo ku wa mbere w’iki cyumweru dusoza. Ati“ Njyewe ninjiye mu kabari musangamo mu gihe cya saa yine arambwira ngo ko umaze iminsi unywa Mitsingi umvugiriza induru ukaba utampamagara ngo ungurire Mitsingi, urya Amafaranga ya FPR nanjye ukaba utangurira icupa?”.

Akomeza ati“ Ndamubwira ngo FPR tuyiha amafaranga nk’Abanyamuryango, ntabwo FPR iduha Amafaranga”. Akomeza avuga ko nyuma y’aho ku masaha y’umugoroba, uyu Damascene uzwi ku izina rya Talibani yavuye mu kabari yari arimo, amusanga aho yari ahagaze hejuru y’Umukingo aririmba indirimbo ya FPR-INKOTANYI yari itewe n’umusaza urarira ku Kiliziya i Nyamiyaga.

Ati“ Hari Umusaza w’Umureyo urarira kuri Kiliziya, aza aririmba indirimbo ya FPR nanjye mba ndayiririmbye! Nibwo nagiye kumva numva uwo mugabo( Damascene) ankubise ibishyi bibiri by’amatwi. Twaherukanaga mu gihe cya saa yine. Nibwo yahise amanura ku mukingo ahita anshona izuru”.

Bamwe mu baturage babonye ibyabaye, babwiye intyoza.com dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo Uwihoreye yarenganijwe ndetse agahohoterwa. Gusa na none ngo na nyuma uyu Uwihoreye ageze kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, uwamurumye izuru yarahamusanze amubwira ko yagize Imana ngo kuko yashakaga kumurangiza.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu Uwihoreye Jean Marie arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma, aho arwajwe n’umugore we. Ku bijyanye n’igice cy’izuru rye, avuga ko abaganga bamubwiye ko badashobora kugisubizaho.



Izindi nkuru wasoma

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

KABEZA TSS-RUTSIRO:ITANGAZO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BISHIRA,IBYO MU BIRO, N'IBYO KURYA

BNR yashyizeho amabwiriza aho abantu ku giti cyabo n’ibigo baguriza amafaranga abaturage

Amafaranga yinjizwa n'amabanki y'ubucuruzi y'imbere mu gihugu yazamutseho 12.5%

Kamonyi:Yarumwe izuru riracika bamushinja kurya amafaranga ya FPR-inkotanyi wenyine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-05 12:16:20 CAT
Yasuwe: 106


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KamonyiYarumwe-izuru-riracika-bamushinja-kurya-amafaranga-ya-FPRinkotanyi-wenyine.php