Kamonyi:Yarumwe izuru riracika bamushinja kurya amafaranga ya FPR-inkotanyi wenyine
Umuturage witwa Uwihoreye Jean Marie bakunda kwita Papa Boyi, atuye mu Mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi. Arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma nyuma yo kurumwa izuru rigacika.
Jean Marie avuga ko intandaro ya byose ari ishyari ridafite ishingiro yagiriwe na Damascene bakunda kwita Talibani ariwe wamurumye izuru akarica amushinja kurya wenyine ku mafaranga ya FPR-INKOTANYI.
Jean Marie avuga ko ibyamubayeho byabereye mu Mudugudu wa Kiranzi,Akagali ka Kidahwe , Umurenge wa Nyamuyaga hafi neza n'isantere y'Ubucurui y'ahazwi nko muri Ariakade.
Yagize ati“ Njyewe narahohotewe cyane! Uriya mugabo ariyenza cyane. Kwiririmbira gusa nibyo yanjijije? Ngo anziza uburyo ndya amafaranga ya FPR ukagira ngo amafaranga ni aye?”.
Akomeza avuga ko bijya gutangira, Uwihoreye( Papa Boyi) yasanze Damascene( Talibani) ahagana i saa yine za mugitondo ku wa mbere w’iki cyumweru dusoza. Ati“ Njyewe ninjiye mu kabari musangamo mu gihe cya saa yine arambwira ngo ko umaze iminsi unywa Mitsingi umvugiriza induru ukaba utampamagara ngo ungurire Mitsingi, urya Amafaranga ya FPR nanjye ukaba utangurira icupa?”.
Akomeza ati“ Ndamubwira ngo FPR tuyiha amafaranga nk’Abanyamuryango, ntabwo FPR iduha Amafaranga”. Akomeza avuga ko nyuma y’aho ku masaha y’umugoroba, uyu Damascene uzwi ku izina rya Talibani yavuye mu kabari yari arimo, amusanga aho yari ahagaze hejuru y’Umukingo aririmba indirimbo ya FPR-INKOTANYI yari itewe n’umusaza urarira ku Kiliziya i Nyamiyaga.
Ati“ Hari Umusaza w’Umureyo urarira kuri Kiliziya, aza aririmba indirimbo ya FPR nanjye mba ndayiririmbye! Nibwo nagiye kumva numva uwo mugabo( Damascene) ankubise ibishyi bibiri by’amatwi. Twaherukanaga mu gihe cya saa yine. Nibwo yahise amanura ku mukingo ahita anshona izuru”.
Bamwe mu baturage babonye ibyabaye, babwiye intyoza.com dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo Uwihoreye yarenganijwe ndetse agahohoterwa. Gusa na none ngo na nyuma uyu Uwihoreye ageze kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, uwamurumye izuru yarahamusanze amubwira ko yagize Imana ngo kuko yashakaga kumurangiza.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu Uwihoreye Jean Marie arwariye mu bitaro bya Remera Rukoma, aho arwajwe n’umugore we. Ku bijyanye n’igice cy’izuru rye, avuga ko abaganga bamubwiye ko badashobora kugisubizaho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show