English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Jose Chameleone arembeye mu bitaro mbere yuko aza gutaramira i Kigali.

Abakunzi b’umuziki muri Uganda bahangayikishijwe bikomeye n’ubuzima bwa Jose Chameleone uri mu bahanzi bakomeye muri icyo gihugu, ukomeje kugaragaza intege nke z’umubiri cyane ko amaze iminsi yisanga mu bitaro bya hato na hato.

Ku wa 12 Ukuboza 2024 nibwo hasohotse amakuru y’uko Jose Chameleone yajyanywe mu bitaro bya Nakasero, nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, akaba yahise yakirwa n’itsinda ry’abaganga bagombaga kumwitaho.

Amakuru dukesha  IGIHE nuko uyu muhanzi yaraye mu bitaro mu gihe iby’uburwayi bwe bikomeje kugirwa ibanga.

Nubwo nta makuru menshi aravugwa ku burwayi bwe, ahari avuga Jose Chameleone yabanje kurembera mu rugo abanza kwitabwaho atarajya kwa muganga.

Nyuma yo kubona ko ibyo kumwitaho ari mu rugo ntacyo biri gutanga, nibwo umuryango we ndetse n’inshuti za hafi bafashe icyemezo cyo kumwihutana kwa muganga.

Jose Chameleone ategerejwe mu gitaramo kigomba kubera muri Kigali Universe ku wa 3 Mutarama 2024.



Izindi nkuru wasoma

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Rubavu: Ubukene si umurage - Minisitiri Mugenzi asaba abaturage gushora imari mu iterambere.

Arasaba amasengesho: Jose Chameleone yongeye kujyanwa mu bitaro muri Amerika.

Papa Francis akomeje kurembera mu bitaro.

Abarimo Mamadou Sy bafashije APR FC kujomba ibikwasi ikipe ya AS Kigali.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-14 13:26:27 CAT
Yasuwe: 116


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Jose-Chameleone-arembeye-mu-bitaro-mbere-yuko-aza-gutaramira-i-Kigali.php