English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Jose Chameleone arembeye mu bitaro mbere yuko aza gutaramira i Kigali.

Abakunzi b’umuziki muri Uganda bahangayikishijwe bikomeye n’ubuzima bwa Jose Chameleone uri mu bahanzi bakomeye muri icyo gihugu, ukomeje kugaragaza intege nke z’umubiri cyane ko amaze iminsi yisanga mu bitaro bya hato na hato.

Ku wa 12 Ukuboza 2024 nibwo hasohotse amakuru y’uko Jose Chameleone yajyanywe mu bitaro bya Nakasero, nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, akaba yahise yakirwa n’itsinda ry’abaganga bagombaga kumwitaho.

Amakuru dukesha  IGIHE nuko uyu muhanzi yaraye mu bitaro mu gihe iby’uburwayi bwe bikomeje kugirwa ibanga.

Nubwo nta makuru menshi aravugwa ku burwayi bwe, ahari avuga Jose Chameleone yabanje kurembera mu rugo abanza kwitabwaho atarajya kwa muganga.

Nyuma yo kubona ko ibyo kumwitaho ari mu rugo ntacyo biri gutanga, nibwo umuryango we ndetse n’inshuti za hafi bafashe icyemezo cyo kumwihutana kwa muganga.

Jose Chameleone ategerejwe mu gitaramo kigomba kubera muri Kigali Universe ku wa 3 Mutarama 2024.



Izindi nkuru wasoma

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Amavubi ari kwitegura gute mbere yo gucakirana na Nigeria? Ombolenga na Yunus bagarutse

Joseph Kabila yagarutse ku mutekano wa Congo

Serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro bya Gisenyi ziranengwa, Menya impamvu

APR FC ikomeje kugorwa no gusogongera ku mwanya wa Mbere nyuma yo gusitara kuri Gasogi United



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-14 13:26:27 CAT
Yasuwe: 163


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Jose-Chameleone-arembeye-mu-bitaro-mbere-yuko-aza-gutaramira-i-Kigali.php