English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Joe Biden yikuye mu bikorwa byo guhatanira kuba Perezida wa Amerika

Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yatangaje ko yikuye mu rugendo rwo guhatanira gushaka manda ya kabiri mu matora y'umukuru w'igihugu azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Nyuma yuko atangaje ibyo, Biden yatangaje ko ashigikiye Kamala Harris nk'umusimbura we dore ko yari asanzwe ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nyuma yaho Donald Trump yatangaje ko Joe Biden azibukwa nka Perezida mubi Amerika yagize mu mateka yayo.

Trump yatangaje ibi hashize iminota mike cyane Biden avuze ko yikuye mu rugendo rwo guhatana ku mwanya w'umukuru w'igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari hashize igihe gito habaye ikiganiro mpaka cyahuje Donald Trump uhatanira uyu mwanya ndetse na Joe Biden washakaga manda ya kabiri, ariko muri icyo kiganiro mpaka byagaragaye ko Biden afite intege nke bitewe n'ubusaza ibyatumye abantu benshi bamusaba ko yareka guhatanira umwanya w'umukuru w'igihugu kuko ashaje.

Ni Joe Biden ufite imyaka 82 akaba arusha Donald Trump bari bahanganye imyaka ine kuko ubu Trump afite imyaka 78.



Izindi nkuru wasoma

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango.

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya wikirangirire ku rwego rw’isi.

Kamonyi: Polisi yihanangirije abitwaza imihoro bagamije kubangamira abaturage.

Uwaregwaga kwandagaza Perezida Museveni akoresheje urubuga rwa TikTok yabonye ubutabera.

Amerika yakojeje agati mu ntozi nyuma yo guha ibisasu n’uburenganzira Ukraine ngo irase mu Burusiy



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-21 22:00:23 CAT
Yasuwe: 122


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Joe-Biden-yikuye-mu-bikorwa-byo-guhatanira-kuba-Perezida-wa-Amerika.php