English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Jeanette Kagame asanga abakobwa bakwiye guhabwa umwanya mu bafata ibyemezo no kurindwa ihohoterwa

Madamu Jeannette Kagame  yavuze ko abagore n’abakobwa bakeneye serivisi z’ubuvuzi zubatse neza, no guhabwa uburezi bufite ireme bagafashwa kuzamura ijwi ryabo rikumvikana, kandi bakagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo barindwa ihohoterwa.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ijamno ku bitabiriye inama yiga ku iterambere ry'umugore n'umwana w'umukobwa yiswe Women Deliver 2023 iri kubera i Kigali, ni na bwo bwa mbere ibereye muri Afurika.

Jeanette Kagame asanga buri wese agomba kubigiramo uruhare no gushaka ubushobozi bwakoreshwa ngo umugore n'umukobwa barindwe ihohoterwa.

Ati “Kugira ngo abagore bagire ubuzima bwiza bakeneye guhabwa uburyo bw’ubuvuzi buhamye, guha serivisi abazikeneye bose, ubuvuzi bwubatse neza ni bwo bushobora gukangurira abaturage kurinda ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo. Iyo mikorere ni yo yihutisha uburyo bwiza bwo guhitamo ku bagabo n’abagore. Hagomba kubaho ubushake bwa politiki, guteza imbere ndetse no gukoresha imari yose ikenewe mu rwego rw’ubuvuzi, bigashyirwamo imbaraga bityo ingengo y’imari n’amabwiriza bigahurizwa hamwe mu mashami yose y’Igihugu”.

Muri iyi nama haganiriwe ku birebana no guha uburenganzira umukobwa n'umugore, mu gufata ibyemezo mu bibakorerwa.

Raporo ya 2019 y’Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko (IPU), yerekana ko kuva mu 2017, u Rwanda ruri mu bihugu icyenda bifite abagore nibura 50% mu myanya ya ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Leta.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

Perezida Kagame yihanangirije DRC mu nama ya EAC-SADC: "Ntawe Ushobora Kutubwira Guceceka"

Urakoze Papa Paul Kagame- Umuhanzi Jose Chameleone.

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya EAC na SADC yiga ku bibazo bya Congo.

APR FC yagaragarije abakunzi bayo impinduka n’ibyemezo bishya mu kiganiro n’Itangazamakuru.



Author: Muhire Desire Published: 2023-07-18 10:40:49 CAT
Yasuwe: 151


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Jeanette-Kagame-asanga-abakobwa-bakwiye-guhabwa-umwanya-mu-bafata-ibyemezo-no-kurindwa-ihohoterwa.php