English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Jay Z yaciye agahigo muri Grammy Awards

 

Umuraperi Shawn Corey Carter wamamaye nka Jay Z, yaciye agahigo katarakorwa n’undi muhanzi uwo ari we wese nyuma yo kuba uwa mbere uhatanye inshuro nyinshi mu bihembo bya Grammy Awards.

Uyu mugabo yashyizeho aka gahigo nyuma yo kuzuza inshuro 83 amaze ahatanira ibihembo muri Grammy Awards, agahigika Paul McCartney wahoze muri Beatles, witabiriye inshuro 81. Jay-Z amaze kwegukana Grammy Awards inshuro 23.

Ibihembo bya Grammy Awards 2022 bizatangwa ku wa 31 Mutarama 2022.

Muri uyu mwaka, Jay-Z ahatanye mu byiciro bitatu, harimo icyiciro cya Album y’umwaka, aho iya ‘Donda’ yahuriyeho na Kanye West iri mu zihatana. Ahatanye kandi mu cyiciro cya Best Rap Song, aho afite indirimbo ebyiri zirimo ‘Bath salts’ yahuriyemo na DMX na Nas ndetse na ‘Jail’ yahuriyemo na Kanye West.

Umugore we, Beyoncé, nawe umwaka ushize yanditse amateka muri ibi bihembo aho yabaye umugore wa mbere uhatanyemo kenshi ndetse n’umuririmbyi wegukanye ibihembo byinshi. Amaze kwegukana ibihembo bya Grammy Awards inshuro 28 ndetse akaba amaze guhatanamo inshuro 79.

Muri Grammy Awards 2022, abahanzi bo muri Afurika bazahatana harimo abo muri Nigeria nka Burna Boy, Wizkid na Tems. Aba nibo bahanzi bonyine bakomoka muri Afurika bari guhatanira ibi bihembo bahuriyemo n’ibindi byamamare bikomeye nka Jay Z, Kanye West, Drake, Taylor Swift n’abandi benshi.

Burna Boy na Wizkid bahanganiye mu cyiciro kimwe cya Global Music Performance. By’umwihariko Wizkid ahatanye mu byiciro bibiri, kimwe cya album nziza mpuzamahanga aho ‘Made in Lagos’ yashyizwe ku rutonde, mu gihe ikindi ahatanyemo ari Best Global Music Performance (Global Music Field), indirimbo ya ‘Essence’ yafatanyije na Tems ikaba iri mu zihatanye.

 



Izindi nkuru wasoma

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-11-25 08:27:36 CAT
Yasuwe: 966


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Jay-Z-yaciye-agahigo-muri-Grammy-Awards.php