Ijambonews. 2020-04-29 15:12:01
Sahabzade Irfan Ali Khan umukinnyi w'icyamamare muri Cinema y 'Abahinde ruzwi nka Bollywood yitabye Imana.
Uyu mukinnyi wa Cinema wari ufite imyaka 53 yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mata 2020 nk’uko byatangajwe n’abamuhagarariye.
Mu itangazo abamuhagarariye bashyize ahagaragara bagize bati “Birababaje ko ari uyu munsi, tugomba gutangaza ko yitabye Imana. Irrfan yari umunyabugingo bukomeye, umuntu washikamye akihambira kugeza ku kwiherezo rye. Yateye ishyaka umuntu wabaye hafi ye.”
Uyu mugabo mu ntangiro z’iki Cyumweru yari yajyanywe mu bitaro bya Kokilaben Dhirubhai Ambani Hospital na Medical Research Institute kubera kugira ikibazo mu mara , gusa biravugwa ko yaba yazize Kanseri yo mu mara.
Khan yari umwe mu bakinnyi ba filime mu Buhinde bakomeye kandi bakunzwe.
Yamamaye cyane ubwo yakinaga yakinaga muri ‘Life Of Pi’ na ‘Slumdog Millionaire’. Uyu mugabo asize abana babiri n’umugore we, Mama wa Khan nawe yari yitabye Imana mu Cyumweru gishize ariko abura ukuntu ajya kumushyingura kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Urupfu rwa Khan rwashenguye benshi ndetse ibyamamare bitandukanye mu Buhinde, abanyapolitiki n’abandi.
Priyanka Chopra avuga ku rupfu rwa Khan yatangaje ko ‘…waharuye inzira ya benshi. Wateye benshi muri twe imbaraga zo gukunda sinema. Uzakumburwa. Nihanganishije umuryango wawe.”
Minisitiri w’intebe w'ubuhinde Narendra Modi , we yavuze ko urupfu rw’uyu mugabo ari igihombo gikomeye.
Arakomeza ati “Azibukirwa ku kwigaragaza imbere kwe kurimo ubuhanga.” kugeza ubu ibijyanye no guherekeza uyu mugabo ntabwo biramenyekana uko bizaba biteye aha nini kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.
Twabibutsa ko Khan yatangiye kugaragara nk’umukinnyi w’imena muri filime zitandukanye mu ntangiro za 2000, mu 2004 yabonye igihembo cya mbere abikesheje filime yitwa ‘Haasil’.
Yahise atangira kwamamara cyane mu gihugu cye, atangira gushyirwa mu bahatanira ibihembo muri filime zitandukanye zirimo "Life In A...Metro" na "The Lunchbox."
Yamamaye ku Isi yose biturutse kuri filime yitwa Slumdog Millionaire, icyo gihe cyatumye yegukana ibihembo umunani muri Academy Awards na birindwi muri BAFTA Awards.
Yanditswe na Vainqueur Mahoro
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show