English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti yavuze akaga agirira kuri murandasi


Ijambonews. 2020-07-05 14:18:16

Umukinnyi wa filime Irene Uwoya wamamayr nka Oprah, wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti wakiniraga Amavubi, yatangaje ko abongamiwe n'amagambo abwirwa kuri murandasi.

Avuga ko abantu muri iyi minsi bamubangamiye cyane kuri murandasi bitewe n’amagambo amukomeretsa bakomeje kumubwira.

Ibi yabitanaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IJUMAA cyo muri Tanzania, aho uyu mukinnyi wa filime muri Tanzania avuga ko bantu muri iyi minsi bamutangaza cyane kuko ngo hari abatuma abaha agaciro bitewe n’amagambo ababaje bakomeza kumubwira.

Yagize ati“abantu benshi muri iyi minsi barambabaza pe! Baba bavuga ngo mfite amagambo menshi.

Ukuri ni bo banyigishije kuvuga kuko nta myitwarire yo kuvuga ku bantu nagiraga, bahora bankurikirana kuko bazi ubwoko bwanjye, uko nteye ko nibamvuga ntari buceceke.

Birambabaza cyane mu kuri.”

Irene Uwoya akaba avuga ko yafashe umwanzuro wo kutazigira ikintu na kimwe yongera kuvuga, n’ubwo yajyaga avuga bitewe n’uko yacokojwe, ariko ngo uko byaba bimeze kose ubu yafashwe umwmanzuro wo kwicecekera.



Izindi nkuru wasoma

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

Rubavu: Abaturage baratakambira ubuyobozi kubera ibiro by’Akagari bituma bahora bajarajara

Rusizi: Byagenze bite ngo ingurube y’igipfizi ishinge imikaka umugore w’imyaka 37 y’amavuko?

Afurika y'Epfo yavuze ku cyemezo cyo gukura Ingabo muri RDC inakomoza ku basirikare 14 baguyeyo

APR FC ikomeje kugorwa no gusogongera ku mwanya wa Mbere nyuma yo gusitara kuri Gasogi United



Author: Ijambonews Published: 2020-07-05 14:18:16 CAT
Yasuwe: 1828


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Irene-Uwoya-wahoze-ari-umugore-wa-Katauti-yavuze-akaga-agirira-kuri-murandasi.php