Inzego z’Ububanyi n’Amahanga: Imyumvire y’u Rwanda ku byo ADF yavuzweho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire, yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza igomba kuzatanga ibisobanuro ku byatangajwe na Minisitiri w’iki Gihugu ushinzwe Afurika, Collins of Highbury; wamuzanye mu by’impfu z’Abakristu b’Abanyekongo 70 bikekwa ko bishwe na ADF.
Ni nyuma yuko aya magambo atangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, ubwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika muri Guverinoma y’u Bwongereza yabazwaga ku mpfu z’Abakristu 70 biciwe mu rusengero roherereye muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo Collins of Highbury yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yabajijwe niba hari amakuru afite kuri izi mpfu, asubiza azanamo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Ni ikibazo cyari kibajijwe na David Alton, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, wavuze ko ibyabaye muri kariya gace bibabaje, kandi ko ari ibyaha bikwiye kuryozwa ababikoze kandi ko bigomba kumenyeshwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaba ICC n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu gusubiza, Collins of Highbury; yavuze ko ibyaha bikorerwa hariya bikorwaho iperereza. Ati “Ikindi kandi ubwo nahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda muri iki gitondo, yahakanye ibyo byaha byose biri kuba.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Collins of Highbury, byuzuye amakuru ayobya, kandi byumvikanamo ubujuji bukabije.
Yagize ati “Uru rwego rw’ubujiji, urujijo n’amakuru ayobya byagaragajwe na Collins of Highbury, Minisitiri ushinzwe Afurika, ni ukwandagaza kandi ntibishobora kwihanganirwa.”
Minisitiri Nduhungirehe, yakomeje avuga ko bitumvikana kuba uyu umwe mu bagize Guverinoma y’u Bwongereza, yihandagaza akavuga ibi akamuzanamo, ku mfu za bariya Bakristu 70 bicishijwe imihoro n’inyundo bikozwe n’Umutwe w’iterabwoba wa ADF usanzwe ugizwe n’abarwanyi barwanya ubutegetsi bwa Uganda bafite ibirindiro muri Congo bakaba bakorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa ISIS.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yakomeje agira ati “Guverinoma y’u Bwongereza igomba kuzatanga ibisobanuro ku mugaragaro kuri ibi.”
Aba bakristu 70 biciwe mu gace ka Kasanga muri Teritwari ya Lubero, bikekwa ko bivuganywe n’umutwe wa ADF tariki 13 Gashyantare 2025 ubwo wabanzaga gusanga abagera muri 20 bo mu gace ka Mayba, ubundi ukababoha, nyuma ukaza gufata abandi 50, ukaza kubica bose.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show