English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inkongi ikomeye yibasiye inyubako ya Police i Muhima

Inyubako yafashwe n'inkongi ibyumba byayo bibiri byo hejuru

Inyubako ikoreramo ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda iherereye ku Muhima, ibyumba byayo bibiri byohejuru byafashwe n'inkongi y'umuriro kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2022.

Amakuru twahawe n'umuvugizi wa Police y' u Rwanda ishami ryo mu muhanda , CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi ariko harakekwa umuriro w'insinga z'amashanyarazi.

Inkongi yahise ihagarikwa itarangiriza byinshi

CP Kabera avuga ko iyi nkongi ikimara gufata iyi nzu Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bahise batabara, bazimya uwo muriro utarafata inzu yose.

CP Kabera umuvugizi wa Police y'u Rwanda ishami ryo mu muhanda

Yagize ati “Inkongi yabaye ni byo koko yafashe ibyumba bibiri, ariko ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro riratabara rirahazimya.

CP Kabera avuga ko iyi nkongi yangije ameza n’intebe byari mu biro gusa, ngo nta bindi bintu byangiritse kuko bahise bayizimya itarafata inzu yose.

Inkongi iteye ubwoba

Yabwiye Abanyarwanda ko badakwiye kugira impungenge ku bintu byaba byangiritse kuko ibijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga bibikwa mu Busanza bitabikwa ku Muhima.

CP Kabera yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda kwirinda icyateza inkongi, avugako uwagira ibyago byo guterwa n'inkongi yahamagara 111

Yanditswe na Emmanuel Ndayambaje

 



Izindi nkuru wasoma

Police HC na NCPB zageze ku mukino wa nyuma wa ‘ECAHF Senior Club Championship’.

Ntabusabe Rayon Sports yigeze itanga isaba ko yakina na Police FC -Rwanda Premier League.

Polisi y’u Rwanda yahuguye abanyeshuri gukumira no kuzimya inkongi.

Kigali: Imodoka yikorera imizigo ya Fuso yagonze bikomeye izindi ebyiri abaturage babiri barakomerek

Rubavu: Imiryango 56 yabanaga bitemewe n'amategeko yasezeranye. (Amafoto)



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2022-12-26 09:37:42 CAT
Yasuwe: 186


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inkongi-ikomeye-yibasiye-inyubako-ya-Police-i-Muhima-Amafoto.php