English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impeta ya Nyakwingendera Tupac Shakur yateje intambara y'urudaca muri Hip Hop

Umuraperi Kendrick Lamar yakoze igitaramo ku munsi abirabura bibukaho igihe ubucakara bwarangiriye, ageze ku musozo w’igitaramo akora mu jisho Drake bamaze igihe badacana uwaka, amusaba ko niba yifuza ko amwubaha, azamuha impeta ya Tupac Shakur aherutse kugura mu cyamunara.

Kendrick Lamar yakoze igitaramo mu ijoro ryo ku itariki 19 Kanama 2024 yongera kuzura akaboze. Yafashe umwanya yongera kwibasira Drake bari bamaze igihe bacyocyorana bakoresheje indirimbo.

Yagize ati “Niba ushaka ko nkubaha uzampe iyo mpeta ya Tupac waguze mu cyamunara cyangwa se uzayisubize ku isoko nyigure ubundi njye nkubaha”.

Impeta ya Tupac Shakur yagurishijwe mu cyamunara igurwa na Drake wishyuye miliyoni imwe y’Amadolari. Yayiguze ku itariki 27 Gashyantare 2023.

Mbere y’uko Drake ayigura, iyi mpeta ya Zahabu yashyizwe mu cyamunara inshuro eshatu hakabura uyegukana. Tupac Shakur yayambaye bwa nyuma mu bihembo bya VMA (Video Music Awards) byo mu 1996.

Kendrick Lamar ufata Tupac nk’umuraperi w’icyitegererezo yasabye abaraperi bagenzi be kutemerera uwo ari we wese utesha agaciro ibigwi bya Tupac Shakur ufatwa nk’uwakundishije Isi injyana ya Hip Hop.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yeretse Tshisekedi ingingo nshya yarangiza intambara ya Congo

AFC/M23 yatangaje impamvu yanze kuva muri Walikare

Uko amakipe azahura Muri 1/2 cya UEFA Nations League

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-21 13:30:28 CAT
Yasuwe: 165


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impeta-ya-Nyakwingendera-Tupac-Shakur-yateje-intambara-yurudaca-muri-Hip-Hop.php