English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibyabereye i Rubavu bikomeje kuvugisha no gutangaza benshi

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe, haravugwa inkuru idasanzwe y’intama y’umuturage yabyaye ibyana bitandatu icyarimwe, ibintu byatangaje benshi muri aka gace. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, tariki 8 Gicurasi 2025, aho iyi ntama ya Murekezi Innocent yibarutse amashashi abiri n’amasekurume ane.

Ibyishimo n’akanyamuneza byabaye byose ku baturage batuye mu Kagari ka Ryabizige ubwo bumvaga iyi nkuru. Uwamahoro Vestine, umwe mu babibonye, yagize ati: “Ni ubwa mbere tubonye intama ibyara abana batandatu, abantu benshi barahuruye, tubona ari igitangaza. Ibi byatweretse ko ubworozi bushobora guhindura ubuzima bw’umuntu mu gihe gito.”

Nyuma y’ibi byishimo ariko, haciyemo agahinda kuko ku wa Gatanu amasekurume abiri muri ayo yarapfuye. Nyamara Murekezi Innocent avuga ko asigaje icyizere ku basigaye.

Yagize ati  “Nari ntarigera mbona intama ibyara bene aka kageni, byarantangaje kandi byanshimishije. Izi ntama zamfashije kwigurira isambu ya 800,000 Frw, none ndahinga, nkanabona ifumbire.”

Ngizwenimana Theophile, Umukuru w’Umudugudu wa Musene, yavuze ko nawe yatunguwe n’ibi byabaye. Mu rwego rw’isoko, intama icutse muri aka gace igura nibura ibihumbi 70 Frw, mu gihe iya kwima ishobora kurenga 100,000 Frw, bigaragaza ko ubukungu buva mu bworozi bushobora kuba igisubizo ku baturage.

Ibi ni urugero rugaragaza uko ubuhinzi n’ubworozi bifatanye neza bishobora guhindura ubuzima bw’umuturage, haba mu mikoro ndetse no mu mibereho myiza.

Inkuru dukesha IGIHE



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Minisitiri Sebahizi yaburiye abashoramari mbere y’uko isoko rinini rifungurwa

Yampano agiye gususurutsa abanya-Rubavu mu gitaramo cy'imbaturamugabo

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

APR FC na Rayon Sports zajyanye muri Ghana, Police FC nayo yabikomeje! Avugwa hano mu Rwanda

Timbaland yakoze ibyo benshi bari kunyenga birimo no gusinyisha umuhanzikazi wa AI



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-10 08:33:37 CAT
Yasuwe: 242


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibyabereye-i-Rubavu-bikomeje-kuvugisha-no-gutangaza-benshi.php