English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iburengerazuba: Polisi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi batwaye ibinyabiziga.

Ubuyobozi bwa Polisi y'igihugu bwasabye abaturage kureka ibyaha birimo gutwara banyoye ibisindisha mu rwego rwo gusigasira ubuzima no kwirinda ko hari ubwatakara bw'abanyarwanda.

Ibi umuvugizi wa Polisi y'Igihugu ACP Rutikanga Boniface yabigarutsehomu mpera z'icyumweru gishize mu biganiro byamuhuje n'abanyamakuru bo mu ntara y'Iburengerazuba i Rubavu bigaruka ku kunoza imikoranire hagati ya Polisi n'abanyamakuru ubwo yatangaga umucyo ku byaha Miss Muheto Divine akomeje gukurikiranwaho.

ACP Rutikanga yavuze ko gufata abatwara banyoye bahagurukiwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'abanyarwanda kuko buhenze.

Avuga ko Miss Muheto Divine atari ubwa mbere yari afashwe kandi hagakurikizwa icyo amategeko ateganya harimo ubujyanama ariko byari bimaze kuba insubiracyaha kandi kuri iyi ncuro byagombaga gutanga isomo.

Afande Rutikanga avuga ko hari ubwo icyaha cyo gusinda kigarukira mu bushinjacyaha ariko bakurekura ngo utahe nyuma yo gutanga no kuzuza ibyo amategeko ateganya.

Ngo kubera hari ingamba zo kwigisha abantu ariko kubyumva no kubishyira mu bikorwa bikaba bikenewe cyane.

Ati "Twakoze kuri Dosiye ya Miss Muheto mu rwego rwo kubishyiraho Umucyo kuko ni izina rikomeye, igihe cyarageze dusanga dukeneye ko ibyabaye  kugira ngo dukureho urujijo, abantu bumvaga atafungwa ariko gukora ikosa rimwe ukagirwa inama ejo ukongera ntabwo bikwiye, ntabwo dusaba abantu kureka kunywa inzoga ariko utwaye nabireke byaba byiza cyangwa abonye byanze akiyambaza umusare, kuko ntabwo tuzahagarara kubafata.’’

Akomeza agira ati ‘’Si Miss Muheto gusa twagiye dufata kuko abasitari benshi barafatwa bagahanwa ntibivugwe abandi bakabikirana ibanga. Hari abakinnyi b'umupira w'amaguru bakomeye, hari abahanzi, ababyinnyi, abayobozi bafatwa bagahanwa bakahava biyemeje guhinduka ariko mu gihe warengereye natwe ntibigarukira aho."

Asoza yagize  ati ‘’Ntabwo dufite akagabanya umuvuduko wo kunywa ariko buri wese agomba kwimenya ufite ikinyabiziga bikaba byiza ko ashaka umushoferi."

Mu Rwanda inkuru zikomeje kuvugwa cyane harimo ni iy'ifungwa rya Miss Muheto Divine abantu bumvaga ko yagirirwa ibanga bashingiye ku kuba umubyeyi we ari mu bayobozi bakuru ba Polisi kuburyo yari kumukingira ikibaba, kuba afite ikamba ry'ubwiza bimugira ikimenyabose n'ibindi.

Umwe mu baturage baganiriye n'ikinyamakuru Ijambo.net  yavuze ko bitumvikana uburyo umwana nka Miss Muheto abaho nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse akaba yijandika mu businzi abifata nk'ubutesi.

Ati ‘’Ku myaka ye akwiye kuba nta bibazo byinshi afite niba se afite imbaraga muri Polisi ni gute urugo rwabo rubamo uburangare akabaho nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kandi amaranye imodoka imyaka, Se yari guhaguruka bakamufasha ikindi kuba yishora mu businzi kandi yigirwaho na benshi ni igisebo, turasaba ababyeyi gukomeza kwita ku burere bw'abana babo bakamenya ko bari mu biganza byabo."

Ubusanzwe gutwara ibinyabiziga wasinze Polisi yagupima igasanga urengeje 0.8 bya alukoro mu mubiri bihanishwa gufungwa iminsi itanu, ihazabu y'ibihumbi ijana na mirongo itanu kandi uruhushya rwawe ukaruhabwa n'urukiko.

Ibiganiro bizwi nka Police and Media Interaction bisanzwe biba mu ntara zose mu Rwanda nka rimwe mu mwaka ariko kuri iyi ncuro ngo bigiye kuba kenshi gashoboka ndetse habeho n'ibikorwa bibahuza.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Polisi yihanangirije abitwaza imihoro bagamije kubangamira abaturage.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

Papa Fransisko yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora Jenoside.

Amakuru agezweho i Rwamagana: Abagororwa bakuye amenyo umupolisi.

Abaturage 5 barashwe n’umusirikare wa RDF bashyinguwe mu cyubahiro.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-04 07:39:41 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iburengerazuba-Polisi-yasabye-abaturage-kwirinda-ubusinzi-batwaye-ibinyabiziga.php