English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iburasirazuba: Imvura iramutse itongeye kugwa, umusaruro w’ibigori wagabanukaho nibura 30%.

Bamwe mu bahinzi b’ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko imvura iramutse itongeye kugwa, umusaruro wagabanukaho nibura 30% kuko ibyinshi aribwo bigitangira kuzana intete.

Umuhinzi w’ibigori mu Karere ka Kayonza, Musanganya Protais, avuga ko kuri hegitari 200 yahinze, 150 abasha gukurikirana mu buryo bwo kuhira zo zizera neza ariko izisigaye 50 ziri imusozi imvura iramutse ihagaze bitakwera ku kigero kiza.

Ati “Ubu imvura iramutse ihagaze nonaha ntabwo twakweza kuko ubu nibwo ibitiritiri bitangiye kuzanaho intete, urumva ko hakenewe nibura imvura ebyiri zinyuranye nibwo umuntu yavuga ko yakweza.”

Iki kibazo kigaragara mu Murenge wa Ndego, Nyagatare na Karangazi n’ahandi herekeza mu rugabano rwa Gatsibo, muri iyi Mirenge uwahinze imvura itongeye kugwa ntago yasarura ku kigero kiza.

 Umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Nyagatare, Kayumba John, avuga ko ibigori byose byamaze kugira intete ku buryo byakotswa mu ziko imvura ihagaze byakwera n’ubwo bitaba ku kigero gisanzwe.

Avuga ko muri Nyagatare hari ibigori bitagikeneye imvura ku buryo ihagaze byakwera ku kigero cya 60% naho ibisigaye bikaba bishobora kurumbaho hagati ya 20% na 30%.

Ati “Uyu munsi imvura ihagaze ubuso bwose bwahinzwe byarumbaho nka 20%. Hari ibigori bitarumba na gacye ahubwo byaba bigize amahirwe bingana nibura nka 60%. Ibingana na 40% byarumbaho nka 20% cyangwa nka 30%. Ni ukuvuga ngo ibigori byose byamaze guheka by’imibeya ntakibazo cyo kurumba gihari uretse wenda ibigitangira kuzana intete.”

Igihembwe cy’ihinga 2023A, mu Ntara y’Iburasirazuba hahinzwe ibigori ku buso bwa hegitari 130,005 haboneka umusaruro wa Toni 526,426,60 muri rusange kuri hegitari imwe hakaba harabonetseho toni 3.9.

Akarere ka Gatsibo na Nyagatare akaba aritwo tweza byinshi kuri hegitari ahabonetse toni hejuru ya 4.5 naho Uturere twa Kayonza na Ngoma tubona munsi ya toni 4 kuri hegitari.

Ukurikije umusaruro w’ibigori wabonetse icyo gihe, Intara y’Iburasirazuba yari yihariye 70% by’umusaruro wose w’ibigori wabonetse mu Gihugu cyose ndetse Akarere ka Nyagatare kakaba ariko kari gafite umusaruro mwinshi wa toni 119,075.

 



Izindi nkuru wasoma

Ese hari ibyemezo bifatika mu rubanza ruregwamo uwari Gitifu ushinjwa kwakira ruswa 300,000 Frw.

Imvura yahagaritse umukino wa Mukura VS na Gorilla FC, Rayon Sports igumana umwanya wa mbere

Rayon Sports mu bibazo mbere ya Derby: Imvune, gutakaza umutoza wungirije n’umusaruro utifuzwa.

Polisi yafashe abantu 30 bakurikiranyweho ubujura mu Mujyi wa Kigali.

Gitifu ushinjwa gutsinsura ishyamba rya Leta, yongerewe igifungo cy’iminsi 30.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-02 17:21:18 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iburasirazuba-Imvura-iramutse-itongeye-kugwa-umusaruro-wibigori-wagabanukaho-nibura-30.php