English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibura ry'ibiribwa byatumye ibiribwa byinjira mu gihugu bikurirwaho imisoro

Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko yafashe ingamba zo guhagarika imisoro ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu ku bintu bimwe na bimwe bikenerwa cyane mu buzima birimo ibigori,ingano,muceri n'ibindi bikurirwaho imisoro bitewe n'ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa cyimaze gufata indi ntera.

Ibyo byakozwe kugirango harebwe uburyo ibyo biribwa bikomeza kuboneka ku masoko  ndetse n'umutekano mu gihugu ikomeza kuboneka.

Byatangajwe nyuma yuko Perezida wa Nigeria Bora Tinubu yasinye iteka ryemerera gukuraho imisoro n'amahoro byo kuri gasutamo ku bicuruzwa mu gihugu by'umwihariko ibiribwa, ibinyampeke yaba ibyinjira binyuze ku nzira y'ubutaka cyangwa mu nzira y'amazi.

Minisitiri w'Ubuhinzi muri Nigeria Abubar Kyari yavuze ati" Guverinoma ntiyashoboraga gukomeza kwemera ko ikibazo gikomeza gutya. Mu gihe Leta ikomeza gushishikariza gukora ubuhinzi busagurira n'amasoko,izirikana ko hari igihe bifata hagati yo guhinga no  gusarura."

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ibura ry'ibiribwa riri ku kigero cya 40.66% bitewe n'ibibazo bya lisansi ndetse n'impinduka za politike mu gihugu, zatumye ibiciro by'ibiribwa by'ibanze bizamuka ku buryo budasanzwe ku buryo  ibiro 50 by'umuceri byavuye ku bihumbi 20 bigera ku bihumbi 70 by'Amanayira

Mu ngamba Leta yafashe harimo kuba igiye gutumiza toni 500 z'ibigori n'ingano mu rwego rwo gufasha abakennye kubona ibyo binyampeke muri icyo gihugu. 



Izindi nkuru wasoma

Intambara yo kurwanya M23 muri Congo yinjiyemo ikindi gihugu.

Iby’ingenzi kuri Politiki y’imisoro ivuguruye mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda yazamuye imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa, isoresha n’ikoranabuhanga.

Minisitiri Suminwa yahagarariye Perezida Tshisekedi mu nama yo gushakira umuti igihugu cyabo.

Ikindi gihugu gikomeye mu byagisirikare cyafashe umwanzuro ukomeye muri Congo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-10 16:24:51 CAT
Yasuwe: 149


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibura-ryibiribwa-byatumye-ibiribwa-byinjira-mu-gihugu-bikurirwaho-imisoro.php