English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

I Abidja: abashinzwe inyungu za Wizkid batawe muri yombi

Babiri mu bashinzwe kureberera inyungu za Wizkid batawe muri yombi i Abidjan muri Côte d’Ivoire nyuma y’uko uyu muhanzi adataramiye muri iki gihugu mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2022.

Wizkid wari ugisaba imbabazi abo muri Ghana atabashije gutaramira mu ijoro ryo ku wa 10 Ukuboza 2022, yari ategerezanyijwe amatsiko i Abidjan ho muri Côte d’Ivoire.

Mu ndege ye yihariye, Wizkid wari umaze kubona ko gutaramira muri Ghana bidakunze yahise yerekeza muri Côte d’Ivoire aho yari afite igitaramo ku wa 11 Ukuboza 2022.

Na none nk’uko byagenze ari muri Ghana, ku munota wa nyuma byarangiye Wizkid atabashije kuririmbira abakunzi be bo muri Côte d’Ivoire ku mpamvu zitaratangazwa.

Amakuru IGIHE ifite ni uko inzego zishinzwe umutekano zahise zita muri yombi babiri mu bashinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi.

Ni mu gihe uyu muhanzi na we ari kubarizwa muri Côte d’Ivoire ahategerejwe kumenya ikigiye gukurikiraho nyuma yo gutenguha abakunzi be bari bishyuriye kwitabira igitaramo cye cyagombaga kuba mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2022.

Benshi mu bakunzi b’umuziki muri Côte d’Ivoire no muri Ghana bari gushinja uyu muhanzi kutubaha abakunzi be bo muri Afurika, iyi ikaba impamvu akomeje kwanga kubaririmbira ku munota wa nyuma nyamara bishyuye.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-12 15:39:18 CAT
Yasuwe: 734


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/I-Abidja-abashinzwe-inyungu-za-Wizkid-batawe-muri-yombi.php