Hatangijwe igikorwa cyo gushakisha umurambo umaze iminsi ibiri mu rugomero rwa Bishya.
Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu mazi iri gushakisha umurambo umaze iminsi ibiri mu rugomero rwa Bishya, ruherereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Rwabicuma, akagari ka Gacu, umudugudu wa Karehe.
Tariki ya 03 Werurwe 2025, mu rugomero rwa Bishya haguyemo umusore witwa Fulgence Ntakirutimana, wari ufite imyaka 22 y’amavuko.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko nyakwigendera, ubwo yavaga gusatuza imbaho i Busasamana, yageze ku rugomero rwa Bishya avuga ko izuba rimwishe, ajya koga maze arohama ubwo.
Kuri uyu wa 05 Werurwe 2025, hafashwe icyemezo cyo guhamagara Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, kugira ngo hashakishwe umurambo wa nyakwigendera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacu, Manirafasha Faustin, yatangaje ko Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, rikomeje gushakisha umurambo wa nyakwigender.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show