English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hari gukorwa filime izahuza Dr Nsabii Papa Sava na Bamenya

Abanyarwenya bakomeye mu Rwanda barimo Papa Sava, Dr Nsabi ndetse na Bamenya bagiye guhurira  muri Filime imwe y’urwenya, biteganijwe ko izajya hanze mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024.

Iyi filime izaba itegerejwe na benshi  iri gukorwa na Zacu Entertainment ikazajya itambuka kuri Zacu TV igihe izaba imaze gusohoka.

Muri iyi Filime uwo muzi nka Papa Sava azaba akina yitwa ‘Superi’ uwo muzi nka Bamenya azakina yitwa ‘Waxi’ naho Dr Nsabi azakina yitwa ‘Londoni’.

Umuyobizi wa Zacu Entertainment Nelly Wilson Misago mu kiganiro yagiranye n’IGIHE  yavuze ko iyi filime ari imwe mu zizaba zikomeye haba iziriho ndetse n'izabayeho doreko izaba ihuriwemo n’amazina akomeye muri sineme Nyarwanda.

Avuga ko iyi filime bayikinnye mu rwego rwo guhuza abakinnyi bafite amazina akomeye muri Sinema Nyarwanda.

Misago avuga ko iyi filime izaba ishingiye kuri abo bakinnyi batatu aho abasore babiri Superi na Waxi  bazaba baragize igitekerezo cyo gukodesha inyubako nini  kugirango bayibyaze umusaruro,muri iyo filime Dr Nsabi uzakina yitwa London azaba ari umukozi wa Superi na Wax.

Iyo filime izaba ifite Seasons enye buri Seasons ifite episode 13, buri Epidode izaba ifite iminota 26.



Izindi nkuru wasoma

Umukinnyi wa Filime Killaman yitabaje RIB

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

FERWAFA yatangaje ikigiye gukorwa ku kibazo cya Migi

Muhazi FC yafatiye ibihano bishariririye umutoza wungirije "Migi", Menya impamvu

Urukundo, ubutinganyi, cyangwa se ibihesha ishema abagore: Dore filime zo kureba muri iki cyumweru



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-26 11:09:05 CAT
Yasuwe: 350


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hari-gukorwa-filime-izahuza-Dr-Nsabii-Papa-Sava-na-Bamenya.php